Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), uravuga ko ufite ibirindiro hafi y’ikirunga cya Bisoke iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda mu majyaguru y’uburengerazuba bwarwo.
Umuvugizi w’ishami ry’igisirikare ryitwa ARC (Armée Révolutionnaire du Congo), Major Willy Ngoma ni we wabitangaje, ubwo yihakanaga igitero ingabo za RDC zivuga ko bazigabyeho ku birindiro biri mu gace ka Bukima muri Teritwari ya Rutshuru.
Maj. Ngoma yavuze ko ibyo Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko atari ukuri, ko ahubwo ari zo zabagabyeho igitero ku birindiro byabo biri hafi y’iki kirunga.
Yagize ati: “Ibyatangajwe na Lt Col. Njike byadutunguye cyane kuko nta hantu M23 yagabye igitero ku ngabo za Congo, ahubwo ni ingabo za Congo zatugabyeho ibitero ku birindiro byacu biri hafi y’ikirunga cya Bisoke ariko twihagazeho neza.”
M23 yari yararambitse intwaro mu 2013 yongeye kumvikana ishinjwa kugaba ibitero ku ngabo za RDC guhera mu ijoro rya tariki ya 7 Ugushyingo 2021 ariko yarabihakanye.
Muri iki gitero ishinjwa kugaba kuri izi ngabo muri Bukima, biravugwa ko yishe abasirikare babiri ba RDC.


