Kylie Jenner, murumuna wa Kim Kardashian yagizwe umuhuza (Ambassador) wa kompanyi ya Puma nyuma yo kwambara umwenda wo kogana w’iyo sosiyete ikimero cye kikanyura abayobozi bayo.
Amakuru aturuka kuri Kanye West, umugabo wa kim, yemeje aya makuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kwinjira mu gikorwa nyirizina cyo gufatanya n’iyi kompanyi mu gihe yabonaga ko ikimero cye gishobora kubyazwa umusaruro.

Kyler Jenner akigera mu rwogero yafotowe amafoto anyanyagizwa ku mbuga nkoranyambaga bisobanura ko yamaze gutangira kwamamaza Puma ku mugaragaro ahita anahabwa miliyoni 1y’amadorari.
Uhagarariye Puma, Adam Petrick yavuze ko ashimishijwe no kuba batangiye gukorana n’umwe mu bakobwa bava mu muryango w’ibyamamare, kandi ko agiye gutangira gukora amashusho y’uduce (Series) yamamaza.

Kanye West wakwirakwije aya makuru ngo yari yarahakanye ko uyu mukobwa adashobora gukorana na Puma.
Kylie yasinye aya masezerano nyuma y’uko asanzwe ari umunyamideli akaba anakora kuri Televiziyo, bityo ngo bikaba bizamworohera kumenyekanisha urwo ruganda yabereye Ambasaderi mu gihe Kanye West we akorana na ADIDAS.

Uyu mukobwa yavuze ko ashimishijwe no kugenda agera ku nzozi kandi anaboneraho gushimira abo mu muryango we badahwema kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi by’umwihariko muramu we Kanye West.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


