Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Joseph Mwingira unavuga ko ari umuhanuzi yaciwe akayabo ka miliyoni 7.5 z’Amashilingi ya Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umugore uteri uwe.
Uyu muvugabutumwa mu itorero, Efata Ministry arashinjwa kuryamana n’umugore wo mu itorero rye, uwo akaba ari umugore w’umugabo w’umudogiteri wo muri Amerika waje muri Tanzania gukorayo, nyuma agasubira muri Amerika assize umugore we, uyu muvugabutumwa nawe akayobokayo.
Nubwo uyu muhanuzi ashinjwa ibi ndetse akaba yaranagejejwe imbere y’ubutabera, abihakana yivuye inyuma ndetse akavuga ko yabyumvise mu itangazamakuru ko nta byo yigeze akora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “Rwose nta byo nakoze nanabyumvise mu bitangazamakuru ariko nta byo nzi sinzi n’aho byabereye.”
Umugabo w’uyu mugore akimara kumenya ayo makuru, yasabye urukiko ko uyu mupasiteri hamwe n’uwo mugore basambanye bafatanya kwishyura amafaranga y’indishyi angina na Miliyoni 7.5 z’Amafaranga akoreshwa muri Tanzania.
Uretse kuryamana kandi, ubushinjacyaha bwo bunavuga ko uyu mupasiteri, Joseph Mwingira na Dr Phillis Nyimbi babyaranye umwana mu gihe umugabo wa Dr Phillis Nyimbi Atari ahari ariko uyu mupasiteri agahakana avuga ko uwo mwana nta nuwo yigeze abona.
Urukiko rwanzuye ko hagomba gukorwa isuzuma ryimbitse hagafatwa ibimenyetso bifatika byerekana ko koko umwana uvugwa ari uw’uyu muvugabutumwa, hanyuma hagafatwa ibihano bikarishye birimo no gucibwa amande hagendewe ku cyifuzo cy’umugabo wa Dr Phillis Nyimbi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com


