Umuvugabutumwa wo mu Itorero Restoration, Pasitoro Habiyambere Fabien biravugwa ko yiciwe i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari mu ivugabutumwa.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, aravuga ko uyu muvugabutumwa yari kumwe n’itsinda ry’abantu bafatanya umurimo w’Imana bari baragiye muri iki gikorwa muri Congo, bahagurutse ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku mugoroba w’ejo hashize ngo bari mu nzira bagaruka bahuye n’imitwe yitwaje intwaro bamwe bakeka ko ari Mai Mai, cyangwa FDLR maze ngo bicamo Pasiteri Habiyambere Fabien, bafata undi mugore bamuca amaguru, undi bamuca akaboko, abandi bagerageje kwiruka ngo babarasa amasasu akibari mu mubiri.
Biravugwa ko umurambo wa Pasiteri Habiyambere ngo uri mu bitaro bikuru bya Goma(Hopital General de Goma), kuri ubu ngo umugore we akaba yagiye kureba uko bimeze.
Pasitoro Habiyambere Fabien yari atuye mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Gisenyi ho mu Kagari ka Rubavu.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’Umuyobozi w’itorero Restoration mu ntara y’I Burengerazuba, Bishop Masasu Simon Ndekezi yavuze ko yumvise iby’urupfu rw’uyu muvugabutumwa akaba yohereje umupasiteri ujya i Goma kureba uko bimeze.
Hari andi makuru avuga ko ashobora kuba yarasiwe kuri moto, agahita apfa.
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba atubwira ko ari gukurikirana iki kibazo.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


