Umuvugizi w’ishyaka DALFA Umurinzi yahagaritse inshingano

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ishyaka DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Mahoro Jean yahagaritse izi nshingano.

Byemejwe na Perezidante w’iri shyaka wanarishinze Victoire Ingabire mu itangazo risohotse kuri uyu wa 7 Nzeri 2020.

Itangazo riragira riti: “Ishyaka DALFA Umurinzi riratangaza ko Umuvugizi waryo bibaye ngombwa ko aba ahagaritse izo nshingano yari afite. Riboneyeho kandi no kumushimira ubwitange n’umuhate byamuranze mu gihe cyose yari amaze aribereye umuvugizi.”

Mahoro Jean yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru ubwo yavugaga ku ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero akomokamo tariki ya 23 Nyakanga 2020 bwandikiye Umunyamabanga Mukuru w’ikigega gifasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ko yahagarikirwa ubufasha ahabwa ku ishuri kuko yishoboye.

Tariki ya 21 Kanama 2020, Mahoro yatangarije Bwiza.com ko nta byinshi yavuga kuri iyo baruwa kuko FARG itari yagasubije, ngo amenye niba avanwa ku rutonde rw’abanyeshuri bafashwa cyangwa akarugumaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuvugizi w’ishyaka DALFA Umurinzi yahagaritse inshingano
    Farge isigaye ihemba abakozi ba ingabire…….sibwo imbwa yuriye igiti!!!!Amahano i yeruzaremu.

  2. Umuvugizi w’ishyaka DALFA Umurinzi yahagaritse inshingano
    Farge isigaye ihemba abakozi ba ingabire…….sibwo imbwa yuriye igiti!!!!Amahano i yeruzaremu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *