Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko nta mpunzi z’Abanyekongo zizirukanwa cyangwa ngo zikumirwe muri iki gihugu mu gihe ikibazo gituma zihunga kigihari.
Ni ubutumwa bwerekeye ku binyamakuru avuga ko byumvise nabi ijambo rya Perezida Paul Kagame ku mpunzi z’Abanyekongo no ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri rusange.
Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro za Perezida wa sena mushya, Dr Kalinda François Xavier tariki ya 9 Mutarama, yavuze ko mu gihe umuryango mpuzamahanga (UN) wakomeza gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa RDC, wakabaye ujyana izi mpunzi ahandi, cyangwa ukazisubiza aho zaturutse, ariko ukazirindira umutekano.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko u Rwanda rutazakomeza kwikorera uyu mutwaro mu gihe uyu muryango ‘wirengagiza’ umuzi w’ikibazo cyo muri RDC, ukakirugerekaho, bimwe mu binyamakuru bitangaza ko Perezida Kagame yavuze ko iki gihugu kitazongera kwakira izi mpunzi z’Abanyekongo, ibindi biti “yakangishije kwirukana impunzi z’Abanyekongo.”
Makolo mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, yavuze ko aho kugaragaza imbogamizi zibangamiye uburyo bwo kugarura amahoro n’umutekano, bimwe mu binyamakuru byasobanuye nabi ubutumwa bwa Perezida Kagame bwerekeye kuri izi mpunzi.
Umuvugizi wa guverinoma yasobanuye ko icyo Perezida Kagame yavuze ari ukunenga uburyarya mu kwegeka ku Rwanda ibyo Leta ya RDC yananiwe gukemura, rukikorezwa umutwaro wo gucumbikira impunzi zagizweho ingaruka no kudakemura ikibazo k’ubu butegetsi.
Makolo yavuze ko bityo, nta kizahinduka kugeza igihe umuryango mpuzamahanga na Leta ya RDC bizareka guhunga inshingano, bigatangira guhangana n’impamvu nyakuri z’umutekano muke mu burasirazuba, kandi ko gushinja u Rwanda bigira ingaruka ku batuye ibihugu byombi, bikabyara imvugo z’urwango n’ubwicanyi, bigatera guhunga kw’abandi Banyekongo.
Aremeza ko u Rwanda rutazigera rwirukana impunzi z’Abanyekongo cyangwa ngo ruzikumire. Ati: “U Rwanda nta mugambi rufite wo kwirukana cyangwa gukumira impunzi. Iteka twakira abahunga umutekano muke, ubwicanyi n’urugomo. Turasaba umuryango mpuzamahanga gufata inshingano yo gushaka igisubizo kirambye ku mpunzi zibagiranye zaturutse muri RDC.”
U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ugizwe n’abarimo abo mu miryango y’izi mpunzi, gusa rubihakanye kenshi, rugasobanura ko umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke muri RDC ari umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda barimo abasize bakoreye Abatutsi jenoside, kandi ko ukwiye kurandurwa kuko ari wo ntandaro yo kuvuka kw’indi mitwe myinshi y’Abanyekongo ivugwaho ibikorwa by’urugomo.


