Umuvunjayi witwa Byamungu Hamuli, ukorera mu Birere mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kabiri yishwe arasiwe mu gace ka Mapendo gahana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda, ubwo yari arimo gutaha.
Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 ubwonabicanyi bari bari kuri moto bamwishe bagahita batwara amafaranga yose yari afite.
Byamungu yari mu kigero cy’imyaka 50 akaba yasize imfubyi zirindwi n’umupafakazi nyuma yo kuraswa n’abajura bitwaje intwaro amasasu agera kuri atanu nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’agace ka Mapendo, Sadiki Belo.
Uyu muyobozi w’ibanze yavuze ko hatangiye iperereza ry’inzego zibishinzwe ngo hamenyekane abakoze ubu bwicanyi n’ubujura bashyikirizwe inzego z’ubutabera nk’uko iyi nkuru dukesha Kivutimes ikomeza ivuga.
Amakuru agera kuri uru rubuga avuga ko Byamungu yari visi perezida wari rimwe mu maishyirahamwe ry’abavunjayi bo mu Mujyi wa Goma.


