Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yasabye kuri uyu wa 21 Mutarama 2020 , abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, kugira umuco wo gukemurira ibibazo mu miryango, kurusha guhora mu nkiko. Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane kuri Stade ya Muhanga.
Imitungo y’abashakanye baka gatanya mu nkiko ni kimwe mu bibazo bikunze kunanirana gukemukira mu miryango bikagana inkiko, ndetse no kurangiza izo manza bikaba ibibazo kubera imiterere y’irangizarubanza nk’igihe hari imitungo itagaragazwa neza. Anastase Murekezi yasabye abaturage n’inzego z’ibanze gufatanyiriza hamwe kunga no kumvikanisha abafitanye ikibazo kurusha kugana inkiko. Avuga kandi ko hari imanza z’abaturage batajya bava ku izima bagakomeza gukururana mu nkiko, kandi ibibazo byabo byararangijwe neza n’inkiko abaturage bagakomeza kuburana urwa ndanze. Ashingiye ku mibare igenda ihinduka buri mwaka, Umuvunyi Mukuru agaragaza ko akarengane katajya karenga 10% ry’ibibazo uru rwego rwakira, agasaba ko abaturage bajijuka bakamenya gukurikirana ibirego byabo haba mu kurangiza imanza, kuzijuririra no kwishyurira ibyatsindiwe ku gihe. Agira ati: “Mu bibazo twakira by’akarengane, usanga kagaragara gusa hagati ya 5% na 10%, bivuze ko abacamanza bacu baca neza imanza. 96% nta karengane kaba karimo muri rusange, cyakora ntibivuze ko ya 6% y’akarengane itagomba gukurikiranwa.” Muri ubu bukangurambaga buzarangira kuri uyu wa 24 Mutarama, abaturage bahawe urubuga rusesuye bagaragaza ibibazo, harimo n’ibisanzwe bifitiwe amakuru mu nzego zitandukanye ariko bakagaragazamo akarengane. Umuvunyi Mukuru yibukije ko umuryango ukwiye kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane aho kwihutira kubigeza mu nkiko. Ati: “Umuryango ube ishingiro ryo gukemura ibi bibazo hagamijwe kugabanya ibigera mu nzego z’ubuyobozi ndetse no mu nkiko”. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline avuga ko muri aka karere, ibibazo abaturage bakunze kugaragaza harimo ibishingiye ku ngurane ahanyujijwe ibikorwa remezo, n’amakimbirane ashingiye ku micungire y’imitungo. Muri ubu bukangurambaga kandi abaturage basabwe gukoresha inzego zubakitse kugera ku mudugudu mu gutanga amakuru kuri ruswa. Hanibukijwe kandi abayobozi ko muri gahunda y’ibikorwa bya buri rwego hajya hazamo ibiteganyijwe mu kurwanya ruswa n’akarengane kimwe n’uko muri raporo hajya hagaragazwa ibyakozwe kuri iyi ngingo.




