Urwego rw’Umuvunyi rw’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa zihuriye mu muryango ushamikiye kuri Commonwealth, ishami rya Afurika, zirasaba ko ibihugu byo kuri uyu mugabane byakwifatanya mu kugaruza wanyererejwe hanze yawo.
Ni ubusabe bugaragara mu myanzuro yafashwe n’abahagarariye izi nzego bari bateraniye mu Rwanda guhera ku wa 3 kugeza kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022, mu nama ya 12 y’uyu muryango.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya ruswa hagamijwe kugera ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika” yahuriyemo abahagarariye inzego 20 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika bihuriye muri Commonwealth.
Ku munsi wa nyuma w’iyi nama, hatowe umuyobozi mushya w’uyu muryango, akaba ari Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine, yungirizwa n’umunya-Seychelles; bombi bahise bashyikirizwa ububasha, batangira inshingano.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nirere Madeleine yasobanuye ko iyi nama yafatiwemo imyanzuro myinshi irimo: kwigisha abaturage ububi bwo gutanga ruswa, gushyira ingufu ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, kumenyekanisha umutungo n’imvano yawo, kongera uburyo bw’imihanire ku bakora icyaha cya ruswa, kugaragaza mu mategeko ifatwa ry’ibikomoka kuri ruswa.
Ikindi, Nirere yagize ati: “Ikindi twasabye ko kizafatwaho umwanzuro mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba mu kwa 6 uyu mwaka ni uko mu itangazo ryabo bavuga ku bijyanye na ruswa, kwiyemeza ku bijyanye no kurwanya ruswa, hanyuma hakabaho no kugaruza umutungo wa Afurika unyerezwa n’abantu bakawujyana hanze y’ibihugu.
Mu mikoranire ni uko umutungo ugomba kugaruzwa kuko mu nama hari ingero zagiye zitangwa nyinshi, hariho ibihugu byagiye bigaragaza imitungo iri hanze ariko uburyo bwo kuyigaruza, biba ari ikibazo.”
Abajijwe niba u Rwanda narwo rufite imitungo yanyerejwe ikajyanwa hanze, Nirere yasubije ko iki kibazo kireba ibihugu byose biri ku Isi, ku buryo hakwiye ubufatanye kugira ngo buri gihugu kiwugaruze.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mu mwaka umwe, u Rwanda rwagaruje umutungo wanyerejwe ufite agaciro ka miliyari esheshatu.





Insanganyamatsiko y’iyi nama yari ukurwanya ruswa hagamijwe kugera ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika


