Umuyoboke wa FDU Inkingi yavuze ko yari kwemera ko ari we wahanuye indege ya Habyarimana Juvenal

Sangiza iyi nkuru

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruzaburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Karere ka Nyanza, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo abarwanashyaka 11 b’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda.

Mu baregwa harimo Twagirayezu Fabien wemera ko yari ashinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri FDU-Inkingi, ubushinjacyaha bumushinja kubwira abo bari kumwe ko hari igisirikare kirimo gutegurwa hanze y’u Rwanda abakangurira kukijyamo, gusa ku ruhade rwe arabihakana ahubwo akemeza ko yakorewe iyicarubozo.

Mu rukiko humviswe Twagirayezu Fabien na Ufitamahoro Norbert wari umurwanashyaka usanzwe, na we uvuga ko yakorewe iyicarubozo ngo ku buryo yashoboraga no kuba yakwemera ko ariwe wahanuye indege ya Habyarimana Juvenal ku wa 6 Mata 1994, akanabisinyira kugira ngo akize amagara ye.

Muri iri burana ryo ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2019, Twagirayezu yabwiye urukiko ko mu bugenzacyaha yabajijwe iby’igisirikare P5 baregwa gushyiraho arabihakana ngo maze inzego z’umutekano ziramukubita.

Yavuze ko bamukandagiye ku gatuza ahera umwuka ngo biba ngombwa ko bamumenaho ibase y’amazi abona kuzanzamuka, abwira urukiko ko ihuriro P5 ishyaka rye ribereye umunyamuryango naryo bataryemera ngo kuko iryo baregwa rigizwe n’amashyaka atandatu mu gihe iryabo ririmo amashyaka atanu na FDU-Inkingi irimo.

Kuba ashinjwa ko ari we wohereje abayoboke ba FDU Inking muri Congo kwiga igisirikare, abamenyera amafaranga n’ibindi, Twagirayezu arabihakana.

Yahakanye gukoresha inama bivugwa ko zacurirwagamo imigambi mibisha yo kugirira nabi ubutegetsi buriho kandi ko nta kimina yabagamo ubushinjacyaha bubarega ko cyari urwitwazo. Avuga ko ibyo yakoraga byose yaharaniraga ko ishyaka ryabo ryatera imbere kandi ko icyo bari bagamije muri P5 ari ukugera ku butegetsi mu mahoro biciye mu nzira ya politiki aho kuba intambara.

Urukiko rwashatse kumenya impamvu mu itumanaho bakoreshaga na bagenzi be, bakoreshaga imvugo zizimije, abasubiza avuga ko kuva mu 2010 FDU-Inkingi yagiye ihura n’ibizazane byinshi birimo gukubitwa, kwicwa, gushimutwa abandi bahunga igihugu, bityo ko bahisemo gukoresha imvugo zuje amarenga.

VOA yakurikiranye iri buranisha, itangaza ko Twagirayezu yavuze ko ntacyo yavuga ku majwi n’ubutumwa ngo yakoresheje kuri telefoni, ko azakivuga amaze kububona.

Ufitamahoro Norbert we yavuze ko yafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda mu 2017, afatirwa mu karere ka Rusizi. Imodoka ngo yari arimo harimo inzego z’umutekano ngo zari zambaye sivile, zimukura mu bandi zimujyana kuri sitasiyo ya Rusizi.

Yavuze ko yabajijwe ku barwanashyaka ba FDU-Inkingi avuga ko abazi kandi ko nawe ari umwe muri bo. Yavuze kandi ko yajyanwe i Kigali, ageze Nyabugogo yambikwa igitambaro mu maso ajyanwa ahantu hatazwi. Asobanura ko yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo bamuhatira kwemera ko yagiye kwiga igisirikare cya P5 muri Congo akabihakana.

Avuga ko mu nzu y’imbohe mu mujyi wa Kigali yahakubitiwe akabyimbagatana kugera aho ikabutura yambaraga itamukwiraga, aboshye amaboko n’amaguru ngo ahatirwa kwemera ibyaha cyangwa gupfa.

Yabwiye urukiko ko yahatiwe gushinja Gratien Nsabiyaremye bareganwa ko ariwe wamukanguriye kujya mu gisirikare cya P5 anamuha amafaranga ibihumbi 12 n’amadolarin 60 bamusanganye, we avuga ko ahubwo bamusanganye ibihumbi 14 Frs n’amadolari 60.

Yavuze ko abamufashe bahise bafatamo amafaranga ibihumbi bibiri bayaguramo amakarita yo guhamagara kuri telefoni[ Ni imvugo yasekeje abumvaga urubanza], asobanura ko yakanzwe amaso kugira ngo yemere ibyaha bakanamukubita kugera aho ava amaraso mu mazuru.

Urwandiko rw’inzira yafatanwe agashinjwa kuba yarashakaga kwambuka ajya muri Congo, yavuze ko yarusabye anaruhabwa byemewe n’amategeko, kandi ko yari afite uburenganzira bwo gutembera nk’abandi banyarwanda.

Umucamanza yamubajije aho yakuye ayo mafaranga mu gihe avuga ko aribwo yari akirangiza kwiga, avuga ko ubwo yari akiri umunyeshuri yajyaga akora ibiraka byo kwigisha abana mu masomo ya nijoro.

Urukiko rwamubajije impamvu mu nyandiko mvugo ye yasoje asaba imbabazi ku byo aregwa, yasubije avuga ko bitewe n’uburyo n’aho yari ari yabikoze agira ngo akize ubuzima bwe. Yagize ati “Igihugu cyacu cyagwiriwe n’amahano ariko uwari bumbwire ko arinjye wahanuye indege ya Juvenal Habyarimana nari kubyemera nkanabisinyira”. Iyi mvugo ngo ikaba yakuriye amarangamutima mu rukiko.

Kugeza ubu hamaze kwiregura abantu umunani muri 11 baregwa mu gihe Baniface Twagirimana, Visi Perezida wa Mbere w’iri shyaka, hatazwi irengero rye kuva mu mwaka wa 2018, bivuze ko hasigaye babiri kugira ngo urubanza rwabo rugere ku musozo.

Abamaze kwiregura bose bashinjwa ibyaha by’ubwinjiracyaha mu kurema umutwe w’ingabo utemewe, gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bakoresheje inzira y’intambara no gukorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *