Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaïla Allabi YAYA, ari hano mu Rwanda aho we n’itsinda ry’intumwa ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi.

Ni uruzinduko bagomba kumaramo icyumweru.

Kuri uyu wa Mbere IGP Soumaïla Allabi YAYA n’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza; bagirana ibiganiro byibanze ku buryo Polisi y’u Rwanda n’iya Bénin zahuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yavuze ko ruriya ruzinduko rwa mugenzi we wa Bénin ari ntambwe mu gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Bénin.

Yunzemo ati: “Ni ngombwa kuri twe gushyira hamwe imbaraga ndetse no gushyiraho ibikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

“Uru ruzinduko ruradufasha kurushaho kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibyiterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano ku mugabane wacu, kandi tuzasangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu kubaka ubushobozi bwa Polisi z’ibihugu byombi.”

Uruzinduko rw’Umuyobozi wa Polisi ya Bénin mu Rwanda ruje rukurikira urwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Général de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, yahagiriye muri Nyakanga uyu mwaka.

Gén Gbaguidi wagiranye “ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi” na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; yavuze ko yari yasabwe na Perezida Talon kuganira n’uruhande rw’u Rwanda ku bibazo by’umutekano ndetse bakanasangizanya ubunararibonye.

Abakuru b’inzego zishinzwe umutekano za Bénin bakomeje kugenderera u Rwanda, mu gihe hari n’amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda mu kwezi gutaha zishobora kujya muri kiriya gihugu mu bikorwa byo guhangana n’ibyihebe.

Kuva mu Ukuboza 2021 agace k’imisozi miremire ka Atakola Department ko muri Bénin gasa n’akahindutse isibaniro ry’ibitero by’ibyihebe. Ni agace gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu, hafi y’umupaka wacyo n’ibihugu bya Togo na Burkina Faso.

Ibi bihugu byombi biherereye mu gace ka Sahel kuva mu myaka yashize na byo byagiye byibasirwa n’ibitero by’abajihadistes, kuri ubu basa n’abagize amajyaruguru ya Bénin ibirindiro byabo bishya.

Umutekano muke uri muri aka gace usa n’uwaciyemo kabiri imijyi ya Tanguieta na Porga, bitewe na za bariyeri zagiye zishyirwa mu muhanda uyihuza.

Kuri ubu imodoka z’intambara ni zo zicunga umutekano muri uyu muhanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *