Ubwo yasuraga akarere ka Ruhango, ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018, mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abaturage ,Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi,yibukije abayobozi bo muri aka karere, ko ishema ryabo ryagombye iryo gucyemura ibibazo by’abaturage ku gihe batagombye kubitinza ngo bihinduke ibirarane.
Mu biganiro Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yagiranye n’abayobozi b’aka karere, yavuze ko icyo yifuza ari uko Abanyarwanda bakira, ariko ntibashake gukira batavunitse,kuko ari ho hava gutuma badacyemura ibibazo ,ahubwo bakabicyemura ari uko babanje kurya ruswa.
Gusa ariko umuvunyi yibutsa buri wese yaba abayobozi, amadini n’amatorero ko bakwiye kugira ubufatanye nabo hagati yabo n’abayobozi n’abaturage, ariko ibibazo byugarije abanyarwanda cyane cyane ibishingiye ku makimbirane yo mu miryango, abapfa amasambu ,ubutaka ndetse n’amakimbirane yo mu ngo ari nayo avamo ihohoterwa.
Asaba abaturage kandi kujya banyurwa n’imyanzuro yafashwe n’inkiko ,mu gihe bigaragaye ko batarenganijwe,aho gukomeza kuburana imanza za Ndanze.
Yagize ati« umuyobozi mwiza ni urangwa no gucyemura ibibazo by’abaturage ,akabishakira ibisubizo ,n’iby’ejo hazaza,ariko abaturage nabo igihe bigaragaye ko ibyemezo byafashwe n’inkiko bitarimo akarengane,bakwiye kujya babyakira,ntibakomeze kwiruka mu manza,ahubwo uwo mwanya bakawukoresha bakora imirimo ibateza imbere.»
Ibibazo byiganjemo iby’imanza z’amasambu kandi zavuye mu nkiko, nizo umuvunyi mukuru yakirijwe muri aka karere, urugero ni uwitwa Karekezi Pascal wo mu kagari ka Kirengeri mu murenge wa Byimana, uburana isambu kuva mu mwaka wa 2013, nyuma yo gutsindwa mu nkiko zitandukanye, ndetse akanitabaza urwego rw’umuvunyi ariko narwo rwasuzuma ikibazo cye rugasanga ntaho yarenganijwe, urubanza rwe rwaraciwe ku buryo bukwiye.
Aha ni naho yahereye asaba abaturage kujya bakira ibyemezo byaciwe n’inkiko, ntibahore basiragira mu nkiko.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,Mbabazi Franà§ois Xavier, avuga ko hari ibyo koko ubuyobozi buba butacyemuriye ku gihe,harimo nk’ibyo kurangiza imanza ariko abahesha b’inkiko bakabura aho ubwishyu buva,bitewe nuko uwatsinzwe aba nta mitungo afite.
Yagize ati« hari ibyo koko ubuyobozi budacyemurira igihe,bitewe no kubura imitungo ngo imanza zirangizwe,ariko hari n’ibiba byararangijwe,ariko ugasanga abaturage batanyuzwe n’imyanzuro y’inkiko,ndetse bagakomeza gusiragira baburana,ariko ibitureba guhera kuwa mbere turatangira kubicyemura ndetse umuvunyi azagaruka byaracyemutse”.
Kugeza ubu urwego rw’umuvunyi ruvuga ko hari ibibazo by’ibirarane 2000 by’imanza zigomba gusubirwamo ku rukiko rw’ikirenga,ariko rukavuga ko rwihaye gahunda ko muri uyu mwaka wa 2018,hazaba hacyemutse 1000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


