Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Anonciata Kambayire bakuweho icyizere na Komite Nyobozi y’Akarere.
Aba bayobozi uko ari batatu, bakuweho icyizere kubera ibyo bashinjwa birimo gucunga nabi umutungo w’akarere ndetse n’ubwumvikane bucye bwavugwaga hagati yabo. Imyanzuro ikaba yavuye mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye ku wa 7 Werurwe 2018, igomba no gushyikirizwa ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome, atangaza ko nyuma yaho aba bayobozi bakuweho icyizere, batacyemerewe no kuba mu bagize Inama Njyanama y’Akarere, ndetse ko batakomeza n’imirimo yabo.
Aganira n’Umuseke, Gasasira yatangaje ko mu byo bazize bikabaviramo gutakarizwa icyizere, harimo imicungire mibi y’amafaranga yo kubaka ikusanyirizo ry’imyanda, imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abaturage batishoboye hakiyongeraho n’ubwumvikane bucye bwavugwaga hagati yabo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



