Umuyobozi w’ Umuryango ufasha abafite ubumuga bw’uruhu (Organization for the Integration and Promotion of People with Albinism, OIPPA), Nicodeme Hakizimana arashimira Perezida Paul Kagame wabarwanyeho ku ngingo y’amavuta bagenewe kwisiga ubu bakaba bayabona ku mafaranga make. Hakizimana avuga ko ” Ikibazo cy’amavuta arinda kanseri y’uruhu twayasabye president wacu Paul Kagame ahita ayaduha ku bwisungane mu kwivuza. Agacupa kamwe twishyuraga 10,500frw, ubu turakabona kuri 200frw kandi aya mavuta turayabona ku bigo nderabuzima.” Hakizimana kuri konti ye Facebook yavuze ko Perezida Kagame yamufashishe kumva yishyuye ideni ry’abafite ideni. Ati ” Umwenda ukomeye nari mfitiye abavandimwe bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, President wacu Paul Kagame yawishyuye. Umutima wanjye urishimye.” Avuga ko umukuru w’igihugu yabahaye agaciro, agashyira aya mavuta kuri mitiweli ngo arengere ubuzima bwabo butoroherwa na gato n’izuba. Yashmiye kandi n’itangazamakuru.


