Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 1 Werurwe 2017, Komite Ndangamyitwarire y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo mu mwuga w’Itangazamakuru, Umunyamakuru Niyonambaza Assouman uyobora Ikinyamakuru Rugari ndetse ihita inamwambura ikarita y’akazi nyuma y’ibibazo yagiranye na UTAB (University of Technology and Arts of Byumba).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse guhagarikwa by’agateganyo , Komite ya RMC yanategetse Niyonambaza Assoumani gusaba imbabazi abinyujije mu nyandiko abayobozi ba Kaminuza barimo Padiri Prof. Dr. Faustin Nyombayire na Madame Justine Mbabazi ndetse na Kaminuza ya UTAB by’umwihariko.
Komite ya RMC kandi yategetse Ikinyamakuru Rugari gutangaza inyandiko inyomoza iyo cyari cyatangaje mbere kuri Kaminuza ya UTAB(University of Technology and Arts of Byumba).

Umunyamakuru Niyonambaza Assouman wahagaritswe by’agateganyo mu gihe kingana n’amezi atatu yaregwaga na Kaminuza ya UTAB kuyitangazaho inkuru zirimo gusebanya, gushinja ibinyoma, gutera ubwoba, kwaka ruswa n’ibindi, abinyujije mu kinyamakuru cye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com



