Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yarusoje mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2019.

Sheikh Tamim bin yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe yakirwa na Perezida Kagame, banasangirira muri Kigali Convention Center.  Ku munsi wakurikiyeho yamutembereje muri Pariki y’Akagera, iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

47675238921 7b5071d801 k

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard akaba yaherekeje Sheikh Tamim bin, ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yasozaga uruzinduko rwe.

Sheikh Tamim bin asoje uruzinduko rwe mu Rwanda impande zombi (Rwanda & Qatar) zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye: Ni amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’umuco, siporo, ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

33797736608 3b5910dd90 k

47622327452 ea36291126 k

33797743868 0e83e9780e k 1

40708898313 882464e722 k40708896543 0435d64a87 k

Amafoto: KT

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *