Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara (CDC), Ahmed Ogwell Ouma, ku wa gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira, yavuze ko byabaye ngombwa ko asubira iwabo nyuma yo gufatwa nabi n’abayobozi b’ikibuga cy’indege cy’i Frankfurt mu Budage .

Umuyobozi wa Africa CDC yagombaga kwitabira inama ya World Health Summit iteganijwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ukwakira, mu Budage ubwo yahuraga n’uruva gusenya.

N’ubwo yakiriye ubutumire na viza byo kwitabira iyo nama, abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege ngo bamushinje kuba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko nyuma baza kumubuza kwinjira.

“Nafashwe nabi ku kibuga cy’indege cya Frankfurt n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bibwira ko nshaka kuhaguma mu buryo butemewe n’amategeko.

Kwitabira inama y’ubuzima kwanjye ubu kurashidikanywaho. Ndanezerewe kandi mfite umutekano mu rugo muri Afurika. Baragutumira hanyuma bakagufata nabi”, uyu ni Ouma kuri tweeter.

Ati: “Igihe kirageze ngo nirinde ahantu hatari heza. Kurakara cyane. Nditeguye! Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage ”.

Ikibuga cy’indege cya Frankfurt nacyo kibinyujije kuri Twitter cyasabye imbabazi kandi muri icyo gihe cyamagana ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagenzi mu gusubiza ibyo cyavuzweho.

Kiti: “Nk’ikibuga mpuzamahanga, twakira abagenzi bose kandi ntitwihanganira ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa ivanguraruhu. Turashaka amakuru arambuye kuri iki kibazo, ”

World Health Summit nayo yasubije kuri iki kibazo, isaba ababishaka korohereza umuyobozi wa CDC kwinjira mu Budage.

Byongeye kandi, yasabye abayobozi kubaha intumwa za Afurika zijya kwitabira iyo nama.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt
    Barangiza ngo Africa ntabwo ibafasha kurwanya Russia.batubona nkibishingwe,byagera munyungu zabo tukaba abantu . afrika niba bishoboka twagakoze amahitamo meza tukitandukanya n’uburengerazuba,nimba uwo muyobozi ukomeye gutyo bamufata batyo ubwo nje nawe batubonye byagenda bite??????abo bantu ntabwo badukunda ahubwo bakunda ubutunzi bwacu Africa waragowe pe!!!!!

  2. Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt

  3. Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt
    Abazungu badukoresha nka TP ntabwo badukunda

    1. Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt
      Natwe batadukunda ukotumeze ubu siko twaba tumeze,tuba tumeze nabi cyane?

    2. Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt
      Natwe batadukunda ukotumeze ubu siko twaba tumeze,tuba tumeze nabi cyane?

  4. Umuyobozi wa Africa CDC yahuriye n’uruva gusenya ku Kibuga cy’Indege cya Frankfurt
    Abazungu badukoresha nka TP ntabwo badukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *