Umuyobozi wa BAD arizeza ko Afurika itazahura n’ikibazo cy’ibiribwa

Sangiza iyi nkuru

Afurika ntizigera ihura n’ikibazo cy’ibiribwa, nk’uko umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, yabyijeje ku wa Mbere i Accra, muri Ghana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rw’inama ngarukamwaka za BAD, Adesina yagize ati: “Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yashyizeho gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa muri Afurika, abantu bose bakeka ko kizaba byanze bikunze”.

Yasobanuye ko iyi gahunda ije mu rwego rw’inshingano 5 zihutirwa za BAD (High 5), zatumye abahinzi barenga miliyoni 76 babona ikoranabuhanga ry’ubuhinzi riteye imbere.

Nyuma yo gusohoka mu cyorezo cya Covid-19, cyibasiye cyane ubukungu bwa Afurika, umugabane wahuye n’ikibazo gishya kijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yazanye ibibazo bishya kuri Afurika, cyane cyane ku bijyanye n’ibiciro bizamuka. Ibiciro by’ingufu byarazamutse, ibiciro by’ifumbire mvaruganda byazamutse n’ihungabana ry’itumizwa ry’ibiribwa mu mahanga.

Uyu muyobozi yavuze rero ko BAD yafashe iya mbere ikanagaragaza ubuyobozi mu guhangana n’iki kibazo gishya no kureba ko Afurika itagira ikibazo cy’ibiribwa kiyugarije.

Iyi nkuru dukesha urubuga Quid.ma yibutsa ko BAD na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bateguye gahunda y’ibikorwa byihutirwa byo kubona ibiribwa muri Afurika, izaha abahinzi miliyoni 20 imbuto n’ifumbire mvaruganda ndetse n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi, kugira ngo batange toni miliyoni 38 z’ibiribwa, bifite agaciro ka miliyari 12 z’amadolari.

Adesina ati: “Uyu musaruro uzaba urimo toni miliyoni 11 z’ingano, toni miliyoni 18 z’ibigori, toni miliyoni 6 z’umuceri na toni miliyoni 2.5 za soya”.

Ku wa Gatanu ushize, BAD yatangije gahunda yo gushaka ibiribwa yihutirwa muri Afurika ya miliyari 1.5 z’amadorali kugira ngo ifashe Afurika kubona ibiribwa mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’ibiribwa kiyugarije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *