Umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, William Burns, aravugwaho guhura mu ibanga n’umuyobozi w’Abatalibani, Abdul Ghani Baradar i Kabul nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru nka Washington Post na Associated Press.
Iyi nama yaba yaba yabaye mu gihe ibikorwa byo guhungisha abanya-Afghanistan n’Abanyamerika bakoreraga muri iki gihugu.
Kugeza ubu abantu 16,000 bamaze guhungishwa bavanwa muri Afghanistan mu masaha 24 ashize nk’uko bitangazwa na Pentagon, mu gihe ingabo za Amerika zikomeje guhungisha ibindi bihumbi mbere y’uko igihe ntarengwa Abatalibani bahaye ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu kirangira.
Hagati aho, Perezida Joe Biden akomeje kotswa igitutu ngo yongere igihe ingabo za Amerika zigomba kuvira muri Afghanistan kikarenga itariki ya 31 Kanama. U Bwongereza bukaba buteganya kuza gusaba ko ibi bizashoboka mu nama ya G7 iba kuri uyu wa Kabiri.
U Burusiya burashinja Amerika kurunda Abanya-Afghanistan hafi y’amarembo yabwo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavlov aravuga ko Igisirikare cya Amerika kirimo kujyana Abanya-Afghanistan bari guhunga Abatalibani mu bihugu bituranye n’u Burusiya.
Mu ruzinduko rwe muri Hongria, Lavlov yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kugerageza kumvisha ibihugu byo muri Aziya yo Hagati kwakira Abanya-Afghanistan bakoranye n’ingabo za Amerika mu gihugu ubu kigaruriwe n’Abatalibani.
Aravuga ko Amerika ibwira ko aba bantu bazamara igihe gito muri ibyo bihugu ariko hari ikindi kibyihishe inyuma.


