Umuyobozi wa IMF ari mu mazi abira kubera amakosa yaba yarakozwe akiyobora Banki y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Komite ishinzwe imyitwarire y’abakozi y’ikigega mpuzamahanga cy’imari yahuye n’inama nyobozi y’iki kigega kugira ngo baganire ku ntambwe ikurikira mu gusuzuma uruhare rw’umuyobozi ushinzwe imiyoborere Kristalina Georgieva mu “ntenge zagaragaye mu gutanga amakuru” mu gihe yayoboraga Banki y’Isi nk’uko bitangazwa na Reuters.

Ku wa 21 Nzeri, umuvugizi wa IMF, Gerry Rice, yagize ati: “Inama y’ubutegetsi yaganiriye ku myanzuro ya komite ishinzwe imyitwarire kugeza ubu kandi bungurana ibitekerezo kuri raporo ndetse n’itangazo ry’umuyobozi ushinzwe imiyoborere kugira ngo ayisubize.”

Umuyobozi mukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, Kristalina Georgieva, yamaganye raporo yatanzwe na Banki y’Isi imushinja ko yafashije guhindura imibare kugira ngo yemerwe na Guverinoma y’u Bushinwa. Banki y’Isi yahaye akazi k’iperereza ikigo cy’amategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wilmer Hale, ku bijyanye n’ikosa ryakozwe mu ikorwa rya raporo ya Doing Business nyuma y’ibirego by’abayobozi.

Ku wa Gatanu ushize, umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, Kristalina Georgieva, yahakanye ibivugwa ko yahatiye abakozi ba Banki y’Isi guhindura amakuru kugira ngo ashyigikire u Bushinwa mu gihe yari umuyobozi mukuru wa Banki y’Isi, ubuyobozi bukuru bwa IMF bukaba bwatangije isuzuma ku mugaragaro kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *