ffh7quvxway2ckv.jpg

Umuyobozi wa OIF, Louise Mushikiwabo, yakiriwe na Perezida Bongo wa Gabon

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Ali Bongo yakiriye mu ngoro ye, Palais Rénovation, Intumwa z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ziyobowe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Mu ruzinduko rwe mu gihugu cya Gabon mu rwego rwa Kongere ya 35 y’inama mpuzamahanga y’ingaga z’abavoka (CIB) yatangiye kuva ku itariki ya 1 izageza ku ya 3 Ukuboza 2021 i Libreville, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yagiranye n’ibiganiro na Perezida Ali Bongo Ondimba, ku bibazo bitandukanye by’ingutu.

Mushikiwabo yishimiye cyane intambwe ishimishije yatewe na Gabon ku kibazo cy’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agenga umurimo agabanya ivangura rikorerwa abagore, ndetse n’uruhare rwa Gabon muri OIF, aho umurwa mukuru wa Libreville urimo icyicaro cy’urwego muri Afurika yo Hagati nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati ya Gabon na OIF .

ffh7quvxway2ckv.jpg

Yashimangiye guhuza ibitekerezo kwiza hagati ya Gabon n’urwego ayoboye, cyane cyane mu bijyanye no gushyigikira uburezi, guteza imbere ubushobozi bwo kwihangira imirimo kw’abagore, kongera ubushobozi butandukanye, gushyigikira iterambere ry’umugore, ibigo bito n’ibiciriritse bya Gabon n’ibindi nk’uko iyi nkuru dukesha Gabonmatin.com.

Perezida wa Gabon yanyuze mu ncamake y’amakuru yo ku mugabane wa Afurika no turere dutandukanye twa Afurika aganira n’umushyitsi we, cyane cyane uruhare rw’ibihugu bigize OIF mu bushakashatsi no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze mu turere turimo amakimbirane n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF yishimiye ko yakiriwe mu bitabiriye inama na perezida w’igihugu, yongera gushimangira ko ashyigikiye umukuru w’igihugu kubera ubwitange bwe mu guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore kandi yishimira amavugurura akorera muri Gabon hagamijwe kuvugurura igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *