Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yasabye iy’u Rwanda kuzabahugurira abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Mozambique, Commander General Bernardino Rafael yasuye Polisi y’u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda uyu mushyitsi n’intumwa ayoboye bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, aho yatanze icyifuzo cy’uko Polisi y’u Rwanda yajya ibahugurira abapolisi.

Hari kandi n’abayobozi bungirije muri Polisi y’u Rwanda, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jean Chantal Ujeneza. Hari n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bitandukanye, Commander General Bernardino Rafael yavuze ko uru ruzinduko Polisi ya Mozambique yajemo mu Rwanda rugamije gushimangira ubushuti hagati ya Polisi ya Mozambique n’iyo mu Rwanda. Yavuze ko hari byinshi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ibijyanye no kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa n’ibikoresho.

Yagize ati” Uru ruzinduko rugamije gushimangira inzira y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byacu, turashaka ko Polisi y’u Rwanda izaduhugurira abapolisi. Hari ibintu byinshi twabonye Polisi y’u Rwanda yamaze guteramo imbere cyane cyane mu kurinda abaturage, umutekano wo mu muhanda no kurwanya iterabwoba. Ibi byose turashaka ko bazabihuguramo abapolisi bacu.”

Yakomeje agaragaza ko baje gushimira Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda kuba barohereje abapolisi n’ingabo mu bikorwa byo kurwanya iterabwo ubu intara ya Cabo Delgado irimo amahoro.

Ati”Hashize amezi atandatu abapolisi n’ingabo z’u Rwanda baje kurwanya umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye intara ya Cabo Delgado kandi babigezeho ubu hari amahoro. Twazanye ubutumwa bw’abaturage ba Mozambique bwo kubashimira ku bikorwa by’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda. Mwadufashije uko mushoboye haba mu bikoresho ndetse n’ababikoresha (Abapolisi n’abasirikare), bafunguye imihanda itatu y’ingenzi yafashaga abaturage, ubu basubiye mu byabo barakora ibikorwa bibateza imbere.”

Yakomeje avuga ko nta kiguzi na kimwe umuntu yabona yishyura inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bikorwa zakoze kandi zikirimo gukora muri iriya Ntara ya Cabo Delgado usibye kubashimira gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abayobozi bombi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Mozambique bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye mu kubaka ubushobozi bwa Polisi ya Mozambique no kurwanya iterabwoba.

Yagize ati” Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yaje kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda ku ngingo zitandukanye. Harimo kurwanya iterabwoba, kugarura ituze muri iriya Ntara ya Cabo Delgado ikindi ni ukubaka ubushobozi ku nzego z’umutekano muri kiriya gihugu harimo n’abapolisi. Polisi y’u Rwanda izagira uruhare mu kubaka Polisi ya kiriya gihugu.”

Kuva tariki ya 8 Mutarama 2022 Umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique, General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse , umuyobozi mukuru wa Polisi, Commander General Bernardino Rafael n’intumwa bayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Mutarama bari basuye Polisi y’u Rwanda ariko by’umwihariko kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yasuye mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *