Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr James Vuningoma yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mutarama 2019 aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yemejwe n’Inteko y’Ururimi n’Umuco, ibicishije ku rubuga rwa Twitter. Dr Vuningoma yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze cyitwa KIE) kuva mu 2008 mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora RALC. Ni umwe mu bari ku ruhembe rw’imbere mu kurengera ireme ry’umuco n’ururimi mu Rwanda aho yumvikanaga agaruka kuri bimwe byabaga bitagenda neza mu muco Nyarwanda ndetse n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda.

2 Responses
Umuyobozi wa RALC. Dr. Vuningoma James yitabye Imana
Ndababaye cyane.Uyu mugabo twamukundaga kubera ukuntu yabanaga neza n’abantu.Yatubereye umwarimu mwiza muli KIE.Abanyeshuli twese twaramukundaga.Agendeye kimwe na Pie Mugabo.
Gusa ntabwo njya nemera ko upfuye aba yitabye Imana.Tuge tuvuga ko upfuye tuba tutazi aho agiye kubera ko ntawapfuye ngo agaruke.Icyo nemera kandi kivugwa muli bibiliya nuko abantu bapfuye bumvira imana bazazuka ku munsi wa nyuma.Ibyo rwose biranditse kandi Yezu niwe wabyivugiye.N’uyu mugabo ashobora kuzazuka.