Umuyobozi wa Wagner arakangisha kuvana abarwanyi be muri Bakhmut avuga ko bakomeje gushirira

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo z’abacanshuro bo mu Burusiya b’ikigo cya Wagner Group arakangisha gukura ingabo ze mu ntambara ikomeye yo muri Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine kubera umubare w’abayigwamo wiyongera mu gihe abayobozi b’ingabo za Ukraine bavuga ko ingabo z’u Burusiya zananiwe kubafungira inzira zibagemurira ibikoresho zigana muri uwo mujyi .

Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, mu kiganiro, kuri uyu wa Gatandatu ushize, yagiranye n’umunyamakru ufite blog ikurikirana ibikorwa by’igisirikare cy’u Burusiya, Semyon Pegov, yatangaje ko igihombo bagize muri Bakhmut gikubye inshuro eshanu ibikenewe kubera kubura bombe z’intwaro za rutura.

Prigozhin yagize ati: “Buri munsi dufite imirambo ibihumbi n’ibihumbi dushyira mu isanduku tukohereza mu rugo.”

Prigozhin yavuze ko yandikiye Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu, asaba amasasu vuba bishoboka nk’uko iyi nkur dukesha Al Jazeera ivuga.

Ati: “Niba icyuho cy’amasasu kitavuyeho, tuzahatirwa, aho kugira ngo twiruke nk’imbeba z’ibigwari, kwikuramo cyangwa gupfa”.

Kuvana abarwanyi bamwe muri Bakhmut birashoboka, ariko yongeyeho ko ibyo bivuze ko umurongo w’imbere ku rugamba w’u Burusiya uzasenyuka n’ahandi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, mu majwi yatangajwe kuri application yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram, umuyobozi wa Wagner yavuze ko yatakaje abarwanyi 94 kubera kubura amasasu.

Prigozhin wahoze ashinja igisirikare cy’u Burusiya gisanzwe kudaha abantu be amasasu bakeneye, yagize ati: “Byari kuba inshuro eshanu munsi y’aba iyo tugira amasasu ahagije”. Yashinje kandi ubuyobozi bwo hejuru bw’u Burusiya ubugambanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *