Umuyobozi w’akarere ka Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda, Capt. JB Bamuturaki yahaye uburenganzira abaturage bwo kujya bihanira (Mob justice) nta gushidikanya, umunyabyaha bazajya bafatira mu cyuho.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ushize ubwo yatangizaga ku mugaragaro Sacco ya Rwanyamahembe mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyenshama ho mu Karere ka Mbarara.

Muri iki gikorwa cyanitabiriwe n’abapolisi umuyobozi w’akarere yavuze ko igihe kigeze ngo abaturage bashake ubundi buryo bwo gucengeza ikinyabupfura aho baba. Yavuze ko niba abaturage bafashe uwo ari we wese akora icyaha hari n’ibimenyetso hafi aho, batagomba kujya bategereza polisi.
Yagize ati: “ Ndabona hano hari abapolisi, ariko ndababwira nonaha ko niba ufatanye umujura igihanga cyangwa ugafatira umuntu mu iduka ry’abandi, icya mbere banza wite kuri uwo muntu ku buryo batazasubira icyaha n’ikindi gihe. Natagira amahirwe yo kurokoka, icyo gihe muzahamagare abo mu muryango we baze gutora umurambo ”.
Capt Bamuturaki yavuze ko guverinoma yahaye ubushobozi abaturage ngo bikure mu bukene ariko abajura bakomeje kuba intambamyi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Yakomeje avuga ko abanyabyaha kuri ubu bamenyereye imikorere y’ubutabera, aho bazi ko niba bafashwe bakajyana mu rukiko bagomba gutaha hatanzwe ingurane kandi ngo ibi ntibikwiye ko bikomeza kugenderwaho. Yagize ati: “ Reka tubakubite kugeza bapfuye kandi niko bimeze ni ryo herezo ” .
Bamuturaki yanagiriye inama abashinzwe imicungire ya SACCO abasaba kujya bandika abantu bayifunguzamo konti nta migambi ahubwo bashaka inguzanyo gusa, avuga ko ibi ari byo bituma SACCO zihomba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


