Umukozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge nâakato kâibikomoka ku matungo mu rwego rwâigihugu rushinzwe ubugenzuzi bwâubuziranenge, ihiganwa no kurengera umuguzi, RICA, Simbarikure Gaspard, yasabye Inteko yâUmuco kureba niba inyama zâimbwa zakongerwa mu ziribwa mu Rwanda.
Tariki ya 11 Ukwakira 2023, abaturage bo mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo bafatiye mu cyuho umugabo witwa Nsabimana Valens abaga imbwa, baramukubita, bamuhora ko yari ashaka kugabura inyama zitemewe mu Rwanda.
Mu buhamya Nsabimana yatanze, yasobanuye ko amaze kubaga imbwa zigera muri 80, ahamya ko hari nâabandi benshi babikora muri Kigali. Ati: âAbabaga imbwa barahari benshi cyane, buriya inyama zâi Gikondo ni imbwa gusa gusa, ubu nakujyana ahantu harenga hatatu bacuruza inyama zâimbwa muri busheri i Kigali.”
Nyuma yâaho inkuru ya Nsabimana imenyekanye, abenshi, barimo abakunda inyama zisanzwe nâizotswa ku mushito (brochette) bagaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko batewe impungenge nâinyama zicuruzwa mu mabagiro na resitora zitandukanye zo muri Kigali, cyane aho zigurishwa ku giciro gito cyane ugereranyije nâigisanzwe.
Abaturage bagera muri batanu batangarije munyamakuru wa TV1 bavuze ko batatungurwa no kumenya no bagaburiwe imbwa, kuko ngo inyama zazo zisa nâizâihene. Harimo umumotari wagize ati: âNkanjye nzi ahantu Igiti kigura 1500, ahandi kigura 500. Nkanjye rero bakavuga bati âWa mumotari kubera ko nimugoroba araza kugura Igiti cya 500, reka tujye kumushakira izihwanye nâubushobozi bweâ. Inyama zirahenze, ugasanga rero za mbwa ni yo mpamvu bazihereza tutazi ko ari zo.â
Simbarikure yatangarije uyu munyamakuru ko mu muco nyarwanda bisa nâaho Abanyarwanda bemeranyije kutarya imbwa. Yagize ati: âNkâuko ushobora kujya muri kominote runaka, ugasanga abantu barumvikanye ku byo bemera, bati âKurya ikintu runaka, kirazira birabujijweâ. Mu muco nyarwanda bisa nkâaho bemeranyije bati âKurya imbwa cyangwa injangwe ntibyemeweâ. Uwo ni umuco utanditse.â
Uyu mukozi ariko yavuze ko mu gihe abaturage bavuga ko nta ngaruka inyama zâimbwa zigira ku buzima bwâumuntu, Inteko yâUmuco yareba niba byashoboka ko zongerwa mu zemerewe kuribwa. Ati: âHari ikigo cyâigihugu gishinzwe ururimi nâumuco, abo ni na bo twasaba kugira icyo bakwiye kuba bakora. Niba umuco wanakura, ntabwo twabyanga.â
Yakomeje ati: âUrwo rwego Leta yashyizeho rushinzwe kureba umuco uko ugomba gukura no kureba ibitakijyanye nâigihe, twita za âkiraziraâ ni rwo rukwiye gufata iya mbere, wenda rukavuga ruti âOkay, mu byo twaziririzaga birimo no kurya imbwa, ntacyo bigitwaye, dushobora kurya imbwa, nta kibazo.â Amategeko na yo agahinduka, akavuga ati ‘Mu matungo avaho inyama ziribwa, nâimbwa wenda yajyamo’.â
Simbarikure yasobanuye ko inyama zâimbwa zibaye zishyizwe ku rutonde rwâizemerewe kuribwa, hakurikiraho gushyiraho amabwiriza yâuburyo ubuziranenge bwazo bugenzurwa. Gusa ngo mu gihe zitaremerwa, RICA ihagaze ku cyo amabwiriza ateganya.
Mu gihe inyama zâimbwa zitaremerwa mu Rwanda, Simbarikure yasobanuye ko urwego abereye umukozi rudashobora gushishikariza Abanyarwanda kuzirya. Yagize ati: âAriko ntabwo twebwe twashishikariza abantu ngo nibagende bajye kurya imbwa.â



8 Responses
Umuyobozi yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
Uyu mukozi wa RICA afite abadayimondi. Ubu no muri Chine barimo kuzivaho.
Inyama ziravugisha benshi: Honorable ati Mialoc na Minicom mugabanye ibiciro undi amafranga ya RAB bayakureho bayahe abaturage bayahahishe. No munteko umenya habamo Indorerezi.
Umuyobozi yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
Uyu mukozi aratangaje bashishoze neza wasanga Atari umunyarwanda! Kdi niba ashaka kirya imbwa azayirye wenyine
Umuyobozi yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
Dukurikije ibyo wanditse mu bika bigize inkuru, kubyo waganiriye n’uwomukozi, ntago uwo mutwe w’inkuru ujyanye nibyo inkuru ivuga, ikindi Kandi wavuzeko ari umukozi, bivuzeko atari umuyobozi nkuko umutwe w’inkuru ubivuga. Please correct the title
Umuyobozi yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
Umutwe w’inkuru biragaragara ko utajyanye n’ibirimo kuvugwa mu nkuru, ibyo umukozi yavuze ntago biganisha ku mwanzuro wo kwandika uwo mutwe w’inkuru muri ubwo buryo.
Icyakabiri, inkuru iravuga ko waganiriye n’umukozi w’ikigo, ntago ari umuyobozi rero nkuko inkuru y’umutwe w’inkuru ubivuga.
Iyi nkururu yakosorwa,
Murakoze
Umukozi wa RICA yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
MU NDANGA GACIRO ZA NDI UMUNYARWANDA, harimo âŞ¥ï¸ÂKIRAZIRAââŚĂŻÂ¸Â
Kirazira kurya imbwa. Icyo cyahoze ari igitutsi.
Ntibyigeze birotwa no mu nzozi ko igihe kibasha kugera, umunyarwanda AKARYA IMBWA. Gushyira iyo ngingo ku meza ngo yigwe nabyo bitesheje agaciro UMUNYARWANDA AFITE KU ISI.
Mu gihe turiho dushima IHORAHO ko yaduhaye ubuyobozi buhuza Abanyarwanda, kandi bukabishyiramo imbaraga ziganurwa n’amahanga,
UMURURUMBA W’ABANTU UGIYE KUDUKOZA ISONI??? Oya! Oya! Oya!
Umukozi wa RICA yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
KUBA DUFITE POLITIKE YA NDUMUNYARWANDA BIVUZE KO TUGOMBA NOKUGIRA INDANGA GACIRO Z’ âUMUNYARWANDAâ
ESE NIGUTE NDUMUNYARWANDA IZAKURA IKAGWIZA AMARUMBU TWAYIVANZEMO KURYA IMBWA??
ABANTU BABAGA IMBWA MURI IKI GIHUGU CYACU SI UKO BASANZE IRYOSHYE CYANGWA BOROYE NYINSHI, AHUBWO MUKOZE UBUSHAKASHATSI KURIBO MWASANGA BOSE ARI BABANTU BIRIRWA BANYWA AMAYOGA BADAKORA BWAKWIRA AGASHAKA UBURYO N’EJO AZABONA ANDI FRW YOKUNYWA AGAHITAMO KWICA IMBWA ZIZERERA.
None se mutekereza ko iryo tegeko ryo ritowe imbwa zizerera zikaribwa zigashira hazakurikiraho iki???
IGITEKEREZO CYANGE NUKO LETA YASHYISHYA IMBARAGA MUKWIGISHASHA ABATURARWANDA GUKORA NABO BASHAKA KURYA INYAMA BAKIGISHWA KORORERA AMATUNGO MAGUFI YEMEWE KURIBWA KUBUTAKA BUTO BAFITE NAHO BABA ARI AHO BAKODESHA BIRASHOBOKA
Umukozi wa RICA yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
Oya oya rwose umuco wacu wubahwe
Gusa ibiciro byakaboga byaratumbagiye
Umukozi wa RICA yasabye Inteko y’Umuco kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa
Mwaramutse
Njye mbona mu bintu bikomeye Abanyarwanda dusabwa gukora,harimo guhinduka mu mitekerereze,kuko turacyafite ibitekerezo biri ku rwego rwo hasi cyane.
Kugeza ubu ntiturabasha gutandukanya amabwiriza y’umuco n’icyitwa itegeko.
Ubundi ntawakabaye ahanirwa ngo yariye imbwa,mu gihe nta watanze ikirego ko yibwe imbwa ye.
Hari ibibazo byinshi kandi by’ibyaha Abanyarwanda bakora,ababishinzwe bakagombye kuba aribyo bakurikirana,ariko ukajya kumva ngo hafashwe umuntu yabaze imbwa ngo yajyanywe muri RIB.
Ubu se ninde mu bariye brochette cyane hano Kigali,utararya imbwa??None se ko imbwa zibwagura buri munsi,nyamara ntizigwire muzi ko zijya hehe??
Nk’uko imico twari tuzi yagiye ihinduka,kurya imbwa bitanahindutse,byo ubwabyo bizihindura.
Nk’ubu twamenye ubwenge bizwi neza ko nta mugore urya ihene,ubu barayirya kandi nta hantu bigaragara ko hakozwe inama yo gukuraho iryo bwiriza ryashyizweho n’umuco.
Cyaraziraga ko umugore abaga itungo,ubu umugore abaga inkoko cyangwa ihene agatekera umuryango bakishima
Rero no kurya imbwa Leta nigira uwo ibifungira azaba arenganye,kuko nta hantu wabona hari itegeko ryemewe ribuza umuntu kurya imbwa.
Mbona Leta yacu yakomeza gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha,ariko umuntu yiyororeye itungo bikagera igihe akarikoresha uko ashaka,nta byacitse.
Bashyireho uburyo bwo kuzibaga n’amabagiro yazo yihariye,ubundi abazi kuzibaga bidekarere babahugure,hanyuma hashyirweho n’ahantu uyishaka yayisanga,ubundi ikibazo gikemuke.(nk’uko muri za Vietinam,Chine,Coree no mu bindi bihugu byinshi babigenza).
Ubu se ko hari abaziririza kurya ingurube,urukwavu,imbata,ko abarya ibi bitungwa batarabihanirwa.