Umuzamu wo muri Kanifing Estate yahatiwe gukora pompage nyuma yo gushinjwa kugirana umubano wihariye n’umugore w’umukoresha we.
Umugabo utuye muri Kanifing Estate, muri Gambia, yategetse umuzamu we gukora pompage (push-ups) nyuma yo kumushinja gukundana n’umugore we.
Uyu mukoresha, uzwi ku izina rya Gully Side ku mbuga nkoranyambaga, yemeje aya makuru mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.
yatangaje ati: “Mu gitondo abantu bose bajya ku kazi, ariko we yasigaye mu rugo wenyine n’umugore wanjye. Nabibonye n’amaso yanjye, bari begeranye cyane, ariko bambwiye ko ari ugutebya gusa,”
Uretse gushinjwa uwo mubano utemewe, uyu muzamu anavugwaho kwiba televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Abajijwe niba yahise atana n’umugore we kubera ibyo ashinja umuzamu we, yagize ati: “Iki kibazo kiri mu rukiko.”


