Abagabo bashinzwe umutekano mu Ntara ya Kisumu, muri Kenya bari mu modoka bakurubanye umugore ucuruza imbuto ku muhanda (umuzunguzayi) bagenda bamukurubana kugeza bamujyanye ku biro bya polisi yo muri ako gace. Uyu yakurubanwe n’imodoka igenda kuko ngo yacururizaga ahatemewe. Uyu mugore yagerageje gutanga ruswa biba iby’ubusa, we avuga ko umwe muri abo bagabo yamufashe ukuboko, ubundi imodoka bayiha umuriro, we bagenda bamukuruta hasi. Aba bagabo bashakaga kumugeza kuri sitasiyo ya polisi gusa ababibonye, bahise bakurikira iyo modoka ya Pick-up bari barimo, ngo bababuze gukuruba uwo mubyeyi. Habaye igisa n’imyigaragambyo kubera icyo gikorwa nk’uko ibinyamakuru byo muri kenya bibitangaza gusa polisi itatanya abari muri icyo kivunge bamagana iyo myitwarire. Guverineri wa Kisumu, Anyang’Nyong’o avuga ko abagize uruhare muri iki gikorwa bose bamaze guhagarikwa ku kazi, mu gihe hatangiye iperereza. Uwo mugore yataste biba iby’ubusa Rimwe na rimwe mu bihugu bigize EAC nka Uganda n’ u Rwanda abaturage bakunze kwibasirwa mu gihe nabo baba bakoze ibitemewe. Inzego z’umutekano zinengwa kwitwara nk’izitagira umutimana nama mu guhangana nabo, aho bakora ibikorwa byibazwa niba baba babitekerejeho, n’aho ayo mabwiriza aba yaturutse. Mu Rwanda, biragoye kuzibagirwa ifoto yagaragaye, umudaso akandagiye ku gakanu k’umuturage mu gihe muri Uganda, hatazibagirana amarira y’umukecuru wazunguzaga imyembe, akiruka ahunga LDU ari nako zimuhata ikiboko. Nguko uko umu-DASSO yari arimo guta muri yombi ukekwaho ibyaha. Uyu nyuma yaje kubihanirwa, akurikiranwaho gukoresha ingufu z’ Umurengera mu gufata abakurikiranyweho ibyaha. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Imodoka yagendaga ikurubana umuzunguzayi






