Straw-Taraji-P-Henson-02-060925-93905bc22509419a8d247d38fdbe76ac

Umva inkuru itangaje ya filime “Straw” iri kuriza abanyarwanda benshi

Sangiza iyi nkuru

Filime nshya ya Tyler Perry yitwa Straw yibanda ku buzima bwa Janiyah Wiltkinson, umubyeyi w’umwana umwe. Ni inkuru ivuga ku buryo isi ishobora gutera umuntu gucika intege no kugwa mu byaha kubera igitutu cy’ubuzima. Janiyah ashyirwa ku mpera y’ubushobozi bwe, atakaza icyerekezo cy’ukuri, cyemewe n’amategeko ndetse n’icyo yizera.

Janiyah ni umugore uri mu bibazo by’amafaranga, afite umwana urwaye bikomeye, kandi inzego zimukurikirana ntizishaka kumwitaho. Mu gihe agerageza kubona umushahara we wa nyuma, yinjira muri Banki, ibintu bihinduka uruhurirane rw’ibyago byatumye afata icyemezo cyo gufata banki bugwate.

Icyagaragaye mu gihe filime yarangiraga, ni uko byinshi mu byo Janiyah yabonaga byari ibyo yihimbira cyangwa iby’amayobera. Umwana we, Aria, yapfuye umunsi wabanje, ariko Janiyah yabayeho nk’aho akiri muzima, bikagaragaza ko yari yacitse intege burundu.

Ese ni iki cyatumye afata banki bugwate?

Nyuma yo gutakaza akazi ke no kwamburwa imodoka n’umupolisi wamugaragarije ivangura, Janiyah yabonye ubuzima bwe busigaye nta gaciro. Mu gihe yagiye gushaka umushahara we wa nyuma, yinjiye mu bujura butunguranye maze arwana n’abajura, arabarasa ndetse anakomeretsa umuyobozi we. Nyuma y’aho, yinjiye muri banki ashaka kubikuza sheki ye, ariko ntibyamukundira kubera kubura ibyangombwa.

Kubera igitutu cy’ubuzima, Janiyah yashyize imbunda ku meza, maze umuyobozi wa banki yibwira ko afite igisasu. Polisi yahise ihagera, ibintu bihinduka bibi cyane.

Aria yapfuye gute?

Nyuma y’imirwano, nyina wa Janiyah yamuhamagaye amubwira inkuru y’inshamugongo: Aria yapfuye ku munsi wabanje azize uburwayi. Mu by’ukuri, ibyo Janiyah yabonaga byose byari ibyo yihimbiraga kubera akababaro k’indengakamere.

Taraji P. Henson wakinnye ari Janiyah yavuze ko nabwo byamutunguye ubwo yasomaga umwimerere w’inkuru, ndetse byamufashije gusobanukirwa uburyo umuntu ashobora guhakana urupfu rw’umuntu akunda, akarwana ngo abone uko yiyakira.

Iherezo ry’inkuru riri he?

Igihe polisi yari igiye kumurasa, umuyobozi wa banki yaramwegereye amwumvisha ko agomba guhagarika ibyo bikorwa aho yamusabye kureka imbunda maze Janiyah  arebyemera, yemera gutabwa muri yombi. Mu gihe yasohorwaga muri muri banki, yasanze ikivunge cy’abantu bari hanze bamushyigikiye.

Ariko se koko icyo kivunge cyari gihari? Cyangwa ni izindi nzozi Janiyah yihimbiye kugira ngo atwikire ububabare bwe? Filime isiga umurebyi mu rujijo, ibibazo byinshi bigasigara bidasubijwe.

Ubutumwa bwa Filime

Umwanditsi w’iyi filime Tyler Perry yakomoje ku buryo sosiyete ishobora kwirengagiza abantu bari mu kaga, aho bakundwa cyangwa bahabwa agaciro ari uko bibaye ikibazo rusange. Filime Straw ishimangira akamaro ko kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe no kudashyira abantu ku karubanda mu gihe bakeneye ubufasha.Straw 060425 04 8ccc2b3e50fc4874bc56c0db88501e52 Straw 060425 02 2230b9601b6a428ca7d9d1b8f8f3ffc0 Straw Teyana Taylor 060925 46f2ed4a1f9343aebd329ea9f37bb96b Straw Ashley Versher Sherri Shepherd 060925 084c0d1034f14b80b1ceeb236bb17548 Straw Taraji P Henson 060925 da753235782c47c7a55f29a7de5ae76e Straw 060425 03 8bfd8943d779475f88ffb9f4084a347d Straw Taraji P Henson 02 060925 93905bc22509419a8d247d38fdbe76ac

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *