Umva “ISHEMA RY'UMUSHUMBA” indirimbo yahimbiye Arkiyepisikopi mushya Antoni Kambanda

Sangiza iyi nkuru

“ISHEMA RY’UMUSHUMBA” ni indirimbo nshya yasohowe k’umunsi wejo na Chorale Christus Regnat, yakozwe mu rwego rwo kwifuriza umushumba mushya wa Arkidiyosezi ya Kigali Antoni Kambanda n’impano bageneye umushumba wabo dore ko nabo babarizwa aaho agiye gushumba.

Kanda hasi wumwe iyi ndirimbo

YouTube player

Chorale Christus Regnat n’imwe mu makorali menshi ya Arkidiyosezi ya Kigali ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis i Remera. Mu rwego rwo kwishimira umushumba mushya watangiye kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali, kuwa 27/1/2019 mu birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa byabereye kuri Srade Amahoro ndetse bikitabirwa n’umukuru w’igihugu, Chorale Christus Regnat  yamaze gushyira indirimbo shya  Arkidiyosezi ya Kigali. Ibango ry’iyo ndirimbo rikaba rikubiye mu ntego ye igira iti : ” UT VITAM HABEANT ” bisobanuye ngo “Bagire ubuzima”.

Chorale Christus Regnat iramwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo yaragijwe yo gukenura ubushyo muri Arkidiyosezi ya Kigali nka Arkiyepisikopi wayo. Ut vitam habeant ni ryo shema ry’umushumba!

33019050288 61102e0860 z
Arkiyepisikopi mushya wa Kigali Antoni Kambanda

Mu kiganiro umutoza wa Chorale Bizimana Jeremie yagiranye na bwiza.com yavuze “ ni impano twamugeneye ku munsi nk’uyu. Umunsi yahereweho intebe n’inkoni y’ubushumba kugirango akenure ubushyo bwa Arkidiyosezi ya Kigali nka Arkiyepisikopi, ukaba ari umunsi ukomeye mu mateka ya Kiriziya.”

Ni Chorale Regnat n’imwe mu ma Chorale akunzwe muri Kiriziya hano mu Rwanda,  yavutse mu 2006, kaba ibarizwa muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

Ikaba imaze guhimba indirimbo nyinshi zamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana mu bantu. By’umwihariko ikaba imaze gukora imizingo (albums) 5 z’amajwi. Ndetse ikaba ifite n’izindi zirata umuco nyarwanda, amahoro……Kandi ikaba ari Chorale ifite abanyamuzika n’abahimbyi ku buryo guhimbira ibirori cyangwa ikintu runaka bitabagora.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Zimwe mu nkuru wasoma zigezweho” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi yitaho birimo gususurutsa Igitambo cya Misa zo ku cyumweru ndetse no mu yindi minsi mikuru ya Kiriziya. Yagiye yitabira ibitaramo binyuranye cyane cyane ibyo kwibuka abahanzi muri Muzika yanditse(Solfège) byabaga uko umwaka utashye usibye ko ubu bitakiba.Bburi myaka 2 bategura igitaramo gikomeye, basuye amaparuwasi atandukanye muri za Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda hakaba hasigaye imwe na yo basura muri uyu mwaka wa 2019. Iyi Chorale kandi buri mwaka yitabira ibikorwa y’urukundo aribyo bitegurira ndetse n’ibyo Kiriziya itegura muri rusange.

Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali asimbuye  Arkiyepisikopi Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru wayiyoboye kuva Tariki ya 9 Gashyantare 1996. Musenyeri Kambanda yari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo guhera mu 2013. Yanabaye aragijwe n’iyi diyosezi mu gihe itarabona umushumba wayo. akaba Abaye umushumba wa gatatu uyoboye Arikidiyosezi ya Kigali kuva yashingwa mu 1976.

ntihinyurwa
Arkiyepisikopi Thaddée Ntihinyurwa wayoboye Kigali kuva mu 1996-2019

 

15128919 687095098125075 2528319047023442481 o
Chorale Regnat yahimbiye indirimbo Arkiyepisikopi mushya wa Kigali

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *