Umwaka utaha serivisi zo mu mavuriro zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Mu mwaka utaha wa 2025, serivisi z’ubuzima zizaba zitagitangwa mu buryo bw’impapuro ahubwo hazaba hakoreshwa ikoranabuhanga.

Regis Rugemanshuro umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) agaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha byibuze muri serivise zitandukanye z’ubuvuzi hazaba hatagikoreshwa impapuro ahubwo byose ngo bikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “turashaka gushyira mu ikoranabuhanga serivise zose za RSSB, twizera ko muri 2025 aho gahunda ya RSSB 2020/2025 n’impinduka zose tuba twaraganiriye mbere zigomba kuba zarakozwe aho serivise zose za RSSB zigomba kuba zikoresha ikoranabuhanga”.

Gusa kugeza ubu abenshi bashima aho iri koranabuhanga rigeze, kuko usanga batakikorera umuba w’impapuro bagana kwa muganga.

Umwe ati “ikoranabuhanga niryo dusigaye dukoresha, ntabwo tukigendana ibintu by’amakarita, ibintu byose dusigaye tubikoresha ku ikoranabuhanga, ntabwo tukijyana za mpapuro twajyaga dutwara kwa muganga ubu byararangiye”.

Nyuma y’icyorezo cya covid 19 mibare y’abakoresha ikoranabuhanga yarushijeho gutumbagira haba mu Rwanda muri Afurika no ku isi yose.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka ine ishize abantu bangana na miliyoni 6 ku isi bitabiriye ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuzima, ni mu gihe mu myaka 8 yari yabanjirije uwo mwaka izi serivisi zari zimaze kwitabirwa n’abagera kuri miliyoni 5.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *