Umwaka wa 2015 wagaragayemo impinduka zidasanzwe mu mukino wa rugby mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’umwaka wa 20014, nibwo federasiyo y’umukino wa rugby mu Rwanda yashyiriyeho ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Perezida Alexis Areire wari watowe kuri uwo mwanya , ndetse n’umunyamabanga we Tharcise Kamanda wagiye kuri uwo mwanya asimbuye Janvier Ugeziwe.
Aba bagabo bafatanyije na comite yabo iyoboye uyu mukino mu Rwanda, bahise bashyiraho umurongo ngenderwaho uzabafasha kuzamura urwego rw’u Rwanda mu mikino ya Rugby.
rugby2
Nyuma y’amezi 5 gusa batorewe iyi manda, tariki ya 23 Gicurasi 2015 bahise bayoboka wa murongo bihaye maze batangiza amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda, ayo mahugurwa yarangiye abo batoza bahabwa impanyabushobozi ya 1 [ level 1]ku rwego rw’isi.
Aya mahugurwa kandi yari arimo abayobozi bose ba federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda ndetse uwari imbere mu kubaha ubu bumenyi ni umukozi wa world rugby (Educator and treining in word) bwana Lobert Bwali.
Nyuma y’amezi hafi atanu gusa ku nshuro ya kabiri tariki ya 17 na 18 Ukwakira 2015 bongeye gutegura andi mahugurwa y’abatoza ku bumenyi bwa kabiri ku rwego rw’isi [level 2] nayo bayafashijwemo n’ Umunyakenya Erick Struma nawe ni umukozi wa world Rugby.
Rubg1
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Tharcise Kamanda aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com, yamutangarije ko kuba ibi babigeraho babikesha ubumwe n’ubwitange.
yagize ati:’’ kuba uyu mukino uri kuzamuka namwe nk’Abanyarwanda mukabibona, tubikeshya ubumwe n’ubwitange bwa comite yacu’’.
Yongeyeho ko ayo mahugurwa bigiyemo byinshyi ndetse akazafasha kuzamura urwego rw’uyu mukino mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *