Umwami Charles III arwaye kanseri

Sangiza iyi nkuru

Umwami Charles III w’u Bwongereza arwaye ubwoko bw’imwe muri za kanseri, nk’uko byatangajwe n’ingoro ye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama.

Itangazo ryaturutse ibwami ntiryigeze rihishura iyo kanseri iyo ari yo, gusa si iya prostate udusabo tw’intanga) n’ubwo bayimubonyemo ubwo bamubagaga prostate ye yari yabyimbye.

Ingoro y’umwami yunzemo ko yatangiye “kwitabwaho n’abaganga” ndetse ko mu gihe arimo kuvurwa agomba kuba asubitse imirimo yakoreraga rubanda imusaba kujya mu ruhame.

Itangazo ry’iyi ngoro rikomeza rivuga ko umwami Charles III w’imyaka 75 y’amavuko “arishimira kuba ari kuvurwa ndetse arateganya kugaruka mu mirimo rusange vuba bishoboka”.

N’ubwo hatatangajwe kanseri umwami w’u Bwongereza arwaye, BBC yavuze ko we yamaze kuyimenyesha abahungu be ndetse ko ari kuvugana bihoraho n’igikomangoma William cya Wales.

Igikomangoma Harry usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yavuganye na se, ndetse biteganyijwe ko mu minsi iri imbere agomba kujya mu Bwongereza kureba uko amerewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *