Umwami w’u Bwongereza, Charles III yemeye ibikorwa by’urugomo bibabaje kandi bidafite ishingiro byahitanye abantu ibihumbi by’inzirakarengane mu gihe Kenya yari iyobowe n’abakoloni b’Abongereza.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, mu birori byabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Nairobi, umwami yagaragaje ko yicujije cyane ku bikorwa byahise kandi ashimangira akamaro ko guhangana n’amateka nta buryarya n’imitima ifunguye.
Umwami Charles yabwiye Perezida wa Kenya William Ruto ati “Amakosa yo mu bihe byashize ni yo nyirabayazana w’akababaro gakomeye ndetse no kwicuza cyane ku bikorwa by’urugomo biteye ishozi kandi bidafite ishingiro byakorewe Abanyakenya, nk’uko babigaragaje, nk’uko mwabivuze mu Muryango w’Abibumbye, urugamba rubabaje rwo guharanira ubwigenge n’ubusugire.”
Mu ijambo rye ngo abikuye ku mutima, Umwami Charles yemeye amakosa yakozwe mu bihe byashize, cyane cyane amarorerwa yakozwe mu gihe Kenya yashakaga ubwigenge.
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyakenya barishwe, barakomereka kandi bihanganira imibabaro myinshi ubwo baharaniraga kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza.
Mu ruzinduko rwe, Umwami Charles yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n’abantu bagizweho ingaruka n’amakosa ya kera.
Ruto mu gisubizo cye yamushimye ubutwari yagize mu kuvuga imibabaro itavugwa Abanyafurika bagize.
Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla batangiye uruzinduko rwabo rw’iminsi ine muri Kenya ku itariki ya 31 Ukwakira. Uru ruzinduko rusezeranya gushimangira umubano no kuzamura ubufatanye hagati y’u Bwongereza na Kenya.


