Umwami w’igihugu cya Swaziland, Mswati III yahinduye izina ryacyo akita Eswatini ‘Igihugu cy’ubutaka kavukire”.
Iri zina ryahinduwe n’umwami Mswati III ashingiye ku itegeko No. 80 ryo mu 2018 ryashyizweho umukono na we ubwe, rinasohoka mu igazeti ya Leta.
Mbere y’uko Umwami afata icyemezo cyo guhindura izina ry’igiihugu cye, ngo yabanje kubitangaza mu kwezi gushize mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 kimaze cyibonye ubwigenge. Ibi ngo abikoze mu rwego rwo gusigasira amateka y’igihugu yakiranze mbere y’ubukoloni.
Kuva uyu munsi tariki 18 Gicurasi 2018, iri zina rishya rya Eswatini rizajya rikoreshwa ku nyandiko zose z’amategeko, amasezerano mpuzamahanga n’izindi nyandiko zifite aho zihuriye n’amategeko.
Swaziland yabonye ubwigenge mu 1968 iva mu maboko y’Abongereza. Mswati III yimye ingoma mu 1986 afite imyaka 18 nyuma yo gutanga kwa se, Umwami Sobhuza II.
Mswati III azwiho agashya ko kuba ari we mwami ufite abagore benshi muri Afurika dore ko amaze kurongora 15 mu gihe amaze ku ngoma.
Swaziland ni kimwe mu bihugu bito byo muri Afurika gifite ubuso bungana na 17,364km2 kikaba gituwe n’abaturage batageze kuri miliyoni ebyiri.




