Umwami Philippe w’u Bubiligi n’Umwamikazi Mathilde bazasura Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva ku ya 7 Kamena kugeza ku wa Mbere, itariki 13 Kamena 2022, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo yemeza ko bazasura Kinshasa, Lubumbashi na Bukavu, ku butumire bwa Félix Tshisekedi.
Ni uruzinduko rw’amateka dore ko ari rwo bwa mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’uruzinduko rw’Umwami Albert II, se wa Philippe nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander DE CROO, Minisitiri w’ubutwererane mu iterambere, Meryame KITIR kimwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari, ushinzwe politiki y’ubumenyi, Thomas DERMINE na bo bazaba bari muri uru rugendo ubundi ragombaga gutangira ku ya 6 kugeza ku ya 10 Werurwe.
Kinshasa yasobanuye ko icyemezo cyo gusubika uruzinduko cyatewe n’ikibazo cya Ukraine.


