Ubwami bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Corporal Albert Kanyuku ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), warwanye intambara ya kabiri y’Isi.
Inkuru y’urupfu rwa Cpl Kanyuku wari ufite imyaka 100 y’amavuko yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri RDC mu gitondo cy’uyu wa 26 Ugushyingo, bisobanura ko yazize uburwayi.
Gupfa k’uyu munyekongo rukumbi wari usigaye mu barwanye intambara y’Isi kwababaje benshi barimo Umwami Philippe w’u Bubiligi nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingoro ye.
Iyi ngoro yatangaje iti: “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Cpl Albert Kanyuku, umunyekongo wa nyuma warwanye intambara yo muri 40-45, unafite umudali wa Commandeur de l’Ordre de la Couronne. Ibitekerezo byacu biri ku muryango we, abamukunda ndetse n’Abanyekongo.”
Umwami Philippe aheruka guhura na Cpl Kanyuku muri Kamena 2022 ubwo yagiriraga uruzinduko muri RDC. Icyo gihe yamwambitse uyu mudali wa Commandeur de l’Ordre de la Couronne uhabwa abakoreye u Bubiligi ibikorwa by’ubutwari.
Uyu musaza yashimye kuba yarahawe uyu mudali, ariko asobanura ukuntu abirabura batigeze bahemberwa akazi bakoze muri iyi ntambara. Cpl Kanyuku yagize ati: “Ku iherezo ry’intambara, twahawe ikiruhuko cy’ukwezi, nyuma dutaha muri Congo. Ababiligi baratwakiriye ariko ntibatwitayeho. Abandi [yakomozaga ku bazungu] barahembwe ariko twebwe n’ubu ntayo turabona.”
Cpl Kanyuku yavutse mu mwaka w’1922, arwana intambara ya kabiri y’Isi mu bihugu bitandukanye kuva ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko. Muri icyo gihe RDC yitwaga Congo Mbiligi yategekwaga n’abakoloni b’Ababiligi.



