Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bwongereza aravuga ko ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II wabwo butifashe neza, nyuma y’uko abaganga batangaje ko bahangayikishijwe cyane na bwo.
Itangazo ryasohowe n’ingoro y’umwamikazi rivuga ko kuri ubu ari gukurikiranirwa hafi n’abaganga i Balmoral.
Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’irindi suzuma muri iki gitondo, abaganga b’umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwamikazi bityo akaba ari ngombwa ko akomeza gukurikiranirwa hafi n’abaganga.”
BBC ivuga ko kuri ubu ibikomangoma by’u Bwongereza biri mu nzira byerekeza i Bolmoral mu gihe ibindi byamaze kugerayo.
Minisitiri mushya w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss, na we yatangaje ko ahangayikiehijwe cyane n’ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II.
Kuri Twitter yagize ati: “Ibitekerezo byanjye ndetse n’ibyabaturage bose mu bwami bw’Abongereza biri kumwe na nyiricyubahiro umwamikazi ndetse n’umuryango we muri iki gihe.”
Abayobozi batandukanye mu bwami bw’u Bwongereza, abihaye Imana ndetse n’inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu na bo batambukije ubutumwa bwifuriza umwamikazi kumererwa neza.


