Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yatanze, asimburwa n’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, yatanze kuri uyu wa Kane ku myaka 96 y’amavuko.

Inkuru y’itanga rye yemejwe n’umuryango w’ibwami mu butumwa wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter.

Wagize uti: “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi. Umwami n’umwamikazi baraguma i Balmoral kuri uyu mugoroba, hanyuma bazasubire i Londres ejo.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth butifashe neza.

Itangazo ryari ryasohowe n’umuryango w’ibwami ryavugaga ko abaganga b’umwamikazi Elizabeth bahangayikishijwe cyane n’ubuzima bwe mu gihe barimo bamukurikiranira hafi.

Abana b’umwamikazi [ibikomangoma] bahise bakoranira i Barmoral baturutse mu bice bitandukanye by’u Bwongereza, mbere y’uko nyina ubabyara atanga bamukikije.

Elizabeth II yari umwamikazi w’u Bwongereza kuva mu 1952, akaba yari amaze kungoma imyaka 70 imugira uwa mbere wategetse u Bwongereza igihe kirekire kurusha abandi.

Ingoma ye yaranzwe na ba Minisitiri b’Intebe 15 uhereye kuri Winston Churchill kugeza kuri Liz Truss wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri iki cyumweru.

Nyuma y’urupfu rwe, Igikomangoma Charles usanzwe ari imfura ye ni we wahise amusimbura ku ngoma nk’umuragwa wayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *