Umwana na nyina bafatanwe imbunda zirimo ‘mudahusha’ n’amasasu

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba muri Kenya, bafatanye umugore witwa Goretti Mwihia n’umwana we witwa Joyce Muthoni Mwihia imbunda zirimo mudahusha (sniper) n’amasasu yazo.

Nk’uko The Standard yabitangaje, aba bombi bafatiwe mu rugo rwabo ruherereye mu gace ka Racecourse muri Nairobi, kuri uyu wa 14 Mata 2021, izi ntwaro bazihishe.

Mu ntwaro zafashwe harimo mudagusha yo mu bwoko bwa M4 ifite ubushobozi bwo kurasa muri metero 500, pisitoli enye, mashinigani ntoya (sub-machine gun) yo mu bwoko bwa Uzi ifite ubushobozi bwo kurasa amasasu 600 mu munota umwe, ndetse n’amasasu arenga 3,700.

Uyu mwana na nyina bakekwaho kugambirira kugaba ibitero by’iterabwoba, bafungiwe muri kasho ya polisi mu gihe iperereza rikomeje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *