Umwana uvukanye Autisme ubu azajya ahita amenyekana kubera ikoranabuhanga rishya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 02 Mata, ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana kuri autisme, hamuritswe ikoranabuhanga (application) rizajya rikoreshwa muri telefone rigafasha kumenya niba umwana afite autisme nyuma yo kuvuka.

Ni igikorwa cyateguwe hagamijwe kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu gushaka ibisubizo byatuma imibereho y’abana bafite autisme irushaho kuba myiza.

Indwara ya Autisme (ASD) ni ubumuga bugizwe no kugira ibibazo mu mvugo, itumanaho no gukorana. Izi ngorane zirimo kandi imyitwarire yisubiramo. Ibi mu bisanzwe biba kuva mu bwana kandi bishobora gutera ibibazo mu ishuri ndetse no mumirimo. Ubusanzwe igaragara ku bagabo kurusha igitsina gore.

Kugira amakuru ku birebana n’ikibazo cya autisme ndetse n’uburyo abana bafite Autisme bitabwaho, ni bimwe mu byo ababyeyi bavuga ko bikiri imbogamizi ku ruhande rwabo.

Hiyongeraho kandi kuba amashuri ahari yita kuri abo bana akiri make kandi ugasanga ibiciro byayo bihanitse.

Ikigo Autisme Rwanda kuri uyu munsi wo kuzirikana Autisme, cyashyize ahagaragara application izakoreshwa muri telefone igafasha kumenya niba umwana afite autisme nyuma yo kuvuka .

Nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga, ni application yakozwe ku bufatanye na RBC ndetse na Kaminuza iteza imbere imibare ya AIMS, ikazajya ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima.

Rosine Kamagaju uyobora ikigo Autisme Rwanda, avuga ko abana bafite autisme nibamenyekana, bizafasha kubitaho hakiri kare.

Biteganyijwe ko mu kwezi 7 uyu mwaka, mu Rwanda hazakorwa ibarura ryihariye ry’abana bafite ubumuga, rizafasha mu kumenya umubare wabo n’icyo buri mwana akwiye gukorerwa bitewe n’icyo akeneye nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ubusanzwe icyo kibazo kivukanwa cyagaragaraga umwana ageze nko mu myaka ibiri, umwana agakurana imyitwarire itameze nk’iy’abandi, ku buryo biyobera ababyeyi be, abatihangana bakamuhoza ku nkoni kubera kutamenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *