Umwana w’imyaka 17 yarohamye mu bwogero rusange (Piscine) ari kwishimisha kuri Noheri

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda iri gukora iperereza ku mwana w’umuhungu w’imyaka 17 wasanzwe yapfiriye mu kidendezi cyo kogeramo ku munsi mukuru wa Noheri.
Uyu mwana wari ukiga mu mashuri abanza, ngo yapfiriye mu kidendezi cya Silver Springs hotel iherereye mu mujyi wa Kampala, akaba yarapfuye ari kogana n’abandi benshi mu byishimo by’umunsi mukuru wa Noheri.
[xyz-ihs snippet=”google”]
umuvugizi wa polisi yo muri kariya gace, Luke Owoyesigyire yavuze ko uwapfuye yitwa Kevin Waswa bikaba bikekwa ko yaba yarasunitswe mu mazi nundi muntu utaramenyekana.
Uyu muvugizi wa polisi yatangaje ko abenshi mu bari kumwe n’uyu mwana mu mazi bahise batabwa muri yombi mu rwego rwo gufasha iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *