Umwana w’imyaka 3 yimitswe aba imana igomba gusengwa bakanayiramya (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Nepal, haherutse gukorwa umuhango wo gushyiraho imana nshyashya bazajya baramya izwi nka Katmandou, aho umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko ari we washyizweho nk’imana n’abayobozi bakuru bo mu idini izwi nka Hindou.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
6612Fafp news2F1072F0ad2F8779a638d79e18806fcfcaa5b32Fnepal une fille de trois ans intronisee nouvelle deesse vivante 000 SV3LB highDef
Uyu mwana w’umukobwa kandi yatamirijwe ikamba, ikanzu itukura ndetse akaba agomba no kwicazwa ku ntebe itukura nk’uko imyizerere ya bo ibibemerera, yari amaze imyaka 3 yose atagera ahagaragara ku buryo uburyo bwose bwo kumwitaho bwakorerwaga ahatagerwa na buri wese, muri iyi minsi bakaba ari bwo bamugejeje ahabona mu mihango yo kumwimika nk’imana nzima iriho kandi ibasha kuvuga no kugenda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]Uyu mwana witwa amazina ya Trishna Shakya agomba kurindirwa mu ngoro yabugenewe kugeza ubwo azabona imihango ye ya mbere, ubwo nyuma akaba ari bwo azajya aba yemerewe kugera hanze na bwo inshuro imwe mu mwaka mu mihango ishingiye ku idini ngarukamwaka ubundi akaba ari ho agomba kuzibera ubuzima bwe bwose.

Se w’uyu mwana, Bijaya Ratna Shakya yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko ashimishijwe no kuba umwana we ari we wimitswe nk’Imana y’umuryango w’Abakumari muri Nepal, uyu ukaba ari umuhango usanzwe ukorwa muri kiriya gihugu guhera muri 2008 ubwo byakorwaga nk’uruhererekane rwo mu muryango.

media l 10038272
Abakecuru na bo bari bitabiriye umuhango

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *