Umwana w’umuhungu w’imyaka 7 y’amavuko witwa Sambath yibanira n’inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire mu nzu iwabo, akararana na yo ndetse no mu yandi masaha akaba ari kwikinira na yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mwana wo mu muri Cambodia avugwaho kuba abayeho imibereho itangaje ku kijyanye n’umubano udasanzwe afitanye n’iriya nzoka itamurya kandi itunzwe n’inyama.

Ikinyamakuru bwiza.com cyamaze kubona ko imibereho y’uyu mwana yamaze kwihuza neza n’iyiriya nzoka kuko atifuza kuba aho atayireba.

Igihugu cya Cambodia, ni igihugu kirangwamo ibikururanda byinshi byo mu bwoko bw’inzoka ndetse n’abaturage benshi bakaba batunzwe na zo bakaba bajya kuzihiga mu gisambu.

Uyu mwana w’umuhungu akomoka mu muryango w’abahinzi b’umuceri, ariko mu muco wa bo bakaba bafite guhiga inzoka bakazirya izindi bakazorora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mwana akimara kubona inzoka ikura ku buryo budasanzwe, yahisemo kwibanira na yo mu cyumba ndetse ikanizingazinga akaba ari yo aryamaho aho kumusasira ubundi buriri.

Ni inzoka nini ku buryo ishobora kumira umuntu w’umugano mu buro butagoranye, ariko ikaba itararya ako kana kirirwa kakarara gakina na yo mu gihe irya ibyo bayinagiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitte
Gentille@Bwiza.com


