Umwana w’imyaka 8 yapfuye nyuma yo gushyingiranwa n'umukire ku ngufu bashaka amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwa Rawan, wo muri Yemen yitabye Imana nyuma y’iminsi itageze no ku cyumweru ahyingiwe ku ngufu n’umusaza w’umucuruzi w’imyaka 40.
Ababyeyi b’uyu mwana biregura mu rukiko bavuga ko babikoreshejwe n’ubukene kuko bashakaga amafaranga kandi nta handi bari bari bafite gukura imibereho mu buryo buboneye uretse kwemera ko umwana wa bo ashyingiranwa n’uwo mukire bakabona amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana w’imyaka 8 rero ngo yaje gupfa mu minsi micye ageze ku mukire aho yari yashyingiwe n’ababyeyi be, azize kwangirika mu myanya y’ibanga akanakomereka imbere bikamuviramo urupfu bidateye kabiri.
Imiryango mpuzamahanga ivuga ko muriiki gihugu, ikibazo cy’ubukene ari kimwe mu bituma habaho icuruzwa z’abantu ku buryo usanga hari abantu babigize bizinesi, kuko nta handi baba bateze amaronko bagahitamo no gukora ibiteye isoni.
Ni mu gihe ariko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko iki gihugu kiza imbere mu ihugu bikorerwamo ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abana n’abagore, aho umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka 18 bashyingirwa ku ngufu, icuruzwa ry’abana b’abakobwa n’ibindi.
Uyu muryango uvga ko byibuze abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 basaga ibihumbi 40 bashyingirwa ku ngufu cyangwa bagacuruzwa buri mwana.
Kugeza ubu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu isaba ko uyu mukire wahohoteye aka kana k’imyaka 8 akanirwa urumukwiye ariko n’ababyeyi b’ako kana bagakurikiranirwa kuko ari ubugizi bwa nabi bukabije.
Muri iki gihugu, ni ahantu hanavugwa mu mateka usanga abagore n’abakobwa nta jambo bafite muri sosiyete ya ho bitewe n’amategeko abagenga bityo bakaba badapfa no kubona aho baregera ubabangamiye uretse kuba imiryango mpuzamahanga ari yo igize icyo ikora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana bamukoresheje ubukwe mu rwego rwo kugaragaza ko batamugurishije mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we ndetse na bamwe bo mu muryango w’uwo musaza wamutwaye ngo agiye kumugira umugore imburagihe akamupfiraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *