Umwana w’imyaka 9 yarumwe n’inzoka ya metero 2 ahita apfa adatatse-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Prapawee Prawat, Umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko wo mu gihugu cya Tailand yarumwe n’inzoka ya metero abyiri, ahita apfa.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 2 Mutarama 2018, ahagana saa moya n’igice z’ijoro (19:30) nibwo uyu mwana w’umukobwa wari uryamye yarumwe n’inzoka yo mu bwoko bwa Cobra.
Ikinyamakuru Bangkokpost, bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko inzoka yamurumye ku rutoki rwo ku kaboko k’iburyo, mu gitondo ubwo nyirakuru, Lung Chu w’imyaka 70 yajyaga kumubyutsa, yasanze yapfuye, yihutira guhamagara polisi ihageze isangana umwana afite igikomere gito ku rutoki, banasatse inzu basanga inzoka ya metero ebyiri munsi y’igitanda barayica.
Nyirakuru yagize ati “Twabanaga, nagiye kumubyutsa ngo ajye ku ishuli, ntabwo yahumekaga ndetse nta nubwo yangeganyegaga, ababyeyi be baramutaye twabanaga, …apfuye akiri muto….ntabwo iyi nzoka twigeze tuyibona itaragera mu nzu”.
K1 New Picture
 
K4 K3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
K amikazi Gentille/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *