Umwana w’umukobwa akurikiranyweho kwica nyina yarangiza akamutwikira mu nzu

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wo muri Illinois, leta nto ihana imbibi na leta ya Indiana ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo kwivugana nyina umubyara yarangiza agatwika inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Anna Schroeder w’imyaka 15 yabwiye urukiko ko atakundaga nyina, dore ko yanatahuwe kuri uwo mugambi we mubisha wo kwiyicira umubyeyi binyuze mu magambo yanditse ku tukuta rwa nyina rwa Facebook yigamba.

Uyu mubyeyi wari ufite ubumuga bwo kutumva, yapfuye arashwe mu mutwe n’umwana we yibyariye, nyuma uyu mwana ahamagara mugenzi we w’umuturanyi bari mu kigero kimwe bafatanya gukuraho amaraso, babonye byanze bigira inama yo gutwika inzu barimo.

Nyuma nibwo uyu mwana yanditse kuri facebook amagambo agira ati”kuri mama nkunda, na kare kose nari umwana mubi, wihanganire ibyakubayeho kandi uruhukire mu mahoro nanjye sinjye gusa wari inshuti yanjye nkunda.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo nta mpamvu uyu mwana yatanze zifatika zaba zaramuteye kwiyicira umubyeyi, urukiko ruri kumukurikiranira hamwe na mugenzi we bafatanyije gusibanganya ibimenyetso akabigira ibanga ariko bakaza kwivamo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *