Umwana w’umukobwa wahawe izina rya Samantha w’imyaka 14 y’amavuko ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kwibasirwa n’igitero cy’imbeba nijoro aryamye zikamusiga ari intere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana wo mu gace ka Roubaix mu gihugu cy’u Bufaransa aherutse kuribwa n’imbeba nyinshi ubwo yari asinziriye mu cyumba cye cy’uburiri, ubwo ababyeyi be babyukaga bakamusanga yigaragura mu kizenga cy’amaraso.
Mu makuru yasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye, se w’uyu mwana w’umukobwa, Jérôme yavuze ko ubwo babyukaga mu gitondo basanze imbere zamuriye ku maso, ku ijosi, amatwi, amaguru, ku munwa n’ahandi hatandukanye ariko bakaba batangajwe no kuba batamwumvise ataka kandi byagaragaye ko yababaye.
Umuryango w’uyu mwana uvuga ko ari gukurikiranwa kwa muganga aho ari no kongerwamo amaraso kuko yavuye cyane ndetse hakaba hari n’utundi duce tw’umubiri agomba guterwaho nk’amatwi, amazuru n’ibindi kuko imbeba zatumazeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Se w’uyu mwana yaomeje avuga ko batunguwe no gusanga umwana wa bo yigaragura mu maraso kandi yari mukuru ku buryo yabasha gutabaza mu gihe hari icyo abaye, kandi akongeraho ko bagiye kuryama nta kibazo gihari kuko bari babanje gusura icyumba yagombaga kuraramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


