Prince Nillan, mi umwana wa kabiri w’umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzania, yabyaranye n’umuherwe Zari, uyu mwaka mu gihe amaze ibyumweru bibiri avutse amaze kwigwizaho abamukurikira (followers) basaga ibihumbi 56,756 kuri Instagram.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe ibi bitangaza benshi uburyo uyu mwana yatangiye kwamamara ataranamenya ibibera kuri iyi Isi, mukuru we Princess Tiffah, amaze kugira abarenga miliyoni ataranuzuza imyaka ibiri.

Diamond nk’umuhanzi ukunzwe kuri uyu mugabane, we nubwo yahereye kera amaze kugira abagera kuri miliyoni 3 zirengaho.

Uyu mwana w’umuhungu wa kabiri wa Daimond na Zari yavutse ku wa 6 Ukuboza 2016, bakaba ubu bafitanye 2 biyongera kuri 3 Zari yari yarabyaranye n’umugabo we wa mbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com
Â
Â


