Umwana wa Zari agiye kwiga mu ishuri azajya yishyura asaga miliyoni 14

Sangiza iyi nkuru

Umwana wa Kabiri umuherwe Zari Hassan yabyaranye n’Umugande, Ivan Ssemwaga wapfuye 2017, agiye kwiga muri kimwe mu bigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo.

Raphy Junior uzwi ku izina rya Lil Flex ni umwana wa Zari na Ivan, ikinyamakuru cyo muri Kenya Pulselive gitangaza ko uyu mwana agiye kwiga mu kigo ‘St. Alban’s College” kiri mu mujyi wa Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Iki kinyamakuru gitangaza ko zari azajya yishyura Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu by’amashilingi ya Kenya (1.600.000 Ksh) ku mwaka, ni ukuvuga amafaranga y’amanyarwanda asaga miliyoni cumi n’Enye (14.080.000Frs).

z3

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo bitangaza ko ikigo “St. Alban’s College” kiri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’ibigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo. Uyu mwana agiye muri iki kigo ngo asangayo mukuru we, Pinto.

Ibigo bibiri byo muri Afurika y’Epfo byigenga bihenze kurusha ibindi, ni Michaelhouse na Balgowan biri mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Zari Hassan yabyaranye abana batatu na Ivan Ssemwaga wamaze gupfa uyu mugore agashakana na Diamond Platnumz na we wamubyaje babiri. Ubu Zari akaba ari umubyeyi w’abana batanu.

Z2
Zari Hassan ni umubyeyi w’abana batanu

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *